Kuri uyu wa gatatu tariki ya 2 Mata 2014, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 5 bakekwaho ibyaha bitandukanye, barimo 2 aribo Bahati Nyaona na Desuza Christian bakekwaho ubwambuzi bushukana, 2 bakekwaho kwangiza ibikorwaremezo aribo Nsengimana Etienne na Nyamaswa Shaban, n’undi umwe witwa Nsengimana Callixte ukekwaho kwiba imodoka.

Aba bakekwaho icyaha cy’ubwambuzi bushukana, Polisi iratangaza ko babwiye umudamu ko bafite zahabu bagurisha, akabaha amadolari ibihumbi 11, nyuma agasanga atari zahabu.

Aba bakekwaho kwangiza ibikorwa remezo bo ngo bigabije insinga z’amashanyarazi za EWSA mu murenge wa Nyarugunga bafatwa bazicukura, bagamije kuzigurisha.

Naho uyu ukekwaho kwiba imodoka yafatanywe imodoka y’umuntu wari waje gusura umurwayi ku bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), aho yari yasize ayiparitse nyuma akaza kuyibura.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Senior Superitendent of Police (SSP) Urbain Mwiseneza arasaba Abanyarwanda bose gukura amaboko mu mifuka bagakora, bakirinda kugwa mu byaha nk’ibi kuko bishyira mu kaga ubuzima bwabo.

Yakomeje asaba abiba insinga za EWSA kubyirinda kuko baba bangiriza Abanyarwanda bose, ndetse bikaba bituma bafungwa.

Yanasabye abacuruza amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko ko bagomba kubyirinda, ababishaka bakaka ibyangombwa byo kuyacuruza. Aba bakekwaho ibi byaha bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro.

RNP

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/04/arton11681-57f63.jpg?fit=600%2C306&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/04/arton11681-57f63.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitarePOLITICSKuri uyu wa gatatu tariki ya 2 Mata 2014, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 5 bakekwaho ibyaha bitandukanye, barimo 2 aribo Bahati Nyaona na Desuza Christian bakekwaho ubwambuzi bushukana, 2 bakekwaho kwangiza ibikorwaremezo aribo Nsengimana Etienne na Nyamaswa Shaban, n’undi umwe witwa Nsengimana Callixte ukekwaho kwiba imodoka. Aba bakekwaho icyaha...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE