Perezida Paul Kagame yashyize Indabyo ku kimenyetso cy’Ubutwari
Perezida Kagame ashyira indabyo ku kimenyetso cy’ubutwari (Ifoto/Perezidansi
Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuwa 01 Gashyantare 2014 yashyize indabo ku kimenyetso cy’Ubutwari ku gicumbi cy’Intwari kiri i Remera mu Karere ka Gasabo, ahashyinguwe Intwari zitangiye igihugu.
Italiki ya mbere Gashyantare buri mwaka ni umunsi ngarukamwaka wo kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari zitangiye u Rwanda.
Uwo muhango wizihinjwe ku nshuro ya 20 witabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu na Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda Richard Kabonero, hanafatwa umwanya wo kuzirikana bunamira intwari zatabaruse zitangira Abanyarwanda.
Intwari z’igihugu ziri mu byiciro bitatu arizo, Imanzi, Imena n’Ingenzi ariko kugeza ubu haboneka ibyiciro bibiri gusa aribyo Imanzi n’Ingenzi.
Urwego rw’Imanzi hari; Umusirikare utazwi uhagarariye abandi batakaje ubuzima bwabo bitangira Abanyarwanda na Nyakwigendera Jenerali Gisa Fred Rwigema waharaniye kubohora Abanyarwanda akagera naho ahasiga ubuzima bwe.
Urwego rw’Imena hari: Umwami Mutara wa gatatu Rudahigwa, Rwagasana Michel, UwingiyimanaAgathe, Niyitegeka Felicité n’abana b’Inyange aribo; Bizimana Sylevestre, Mujawamahoro Chantal na Mukambaraga Beatrice.
Uwo munsi kandi wahujwe na gahunda ya “Ndi umunyarwanda” ku insanganyamatsiko igira iti ” Ndi Umunyarwanda; Inkingi y’Ubutwari”.
Iyamuremye Augustin Umuyobozi mukuru w’Inteko y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, imidari, impeta by’ishimwe avugana n’itangazamakuru, yavuze ko uwo munsi guhuzwa na “Ndi Umunyarwanda” aribyo bifite aho bihuriye, avuga ko “Ndi Umunyarwanda” ikubiyemo indangagaciro z’ubutwari.
Yavuze ko uwo munsi wateguwe ku rwego rw’Umudugudu kugirango Abanyarwanda baganirire hamwe ku butwari bwaranze intwari z’igihugu, baganira ku bigwi byaziranze, umuco wo gukunda igihugu zikagera n’aho zicyitangira, guharanira ukuri, ubupfura n’ubumuntu n’ibindi byabereye Abanyarwanda urugero rwiza, bityo ngo Abanyarwanda bakaba basabwa kugera intambwe mu kirenge nk’icyabo.
Iyamuremye yagize ati ” Birashoboka ko umuntu wese yaba intwari aramutse abiharaniye”, avuga ariko ko kuba Intwari umuntu atoranywa n’Abanyarwanda hashingiye ku bikorwa bye byaranze umuntu.
Ambasaderi Kamali Karegesa, Umunyamabanga Nshinywabikorwa w’urwego rw’Intwari, avuga ko kugeza ubu hari urutonde rw’abantu bashobora kugirwa Intwari ngo rwamaze gutangwa, ubu ngo rwoherejwe mu kigo cy’umushakashatsi cya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda rurakorwaho ubushakashatsi, avuga ko bitarenze Gashyantare 2014, raporo izaba yagejejwe kuri urwo rwego, rukongera gusesengurwa bwa nyuma mbere y’uko rugenzwa ku nama y’Abaminisitiri kugirango irwemeze.
Izi ntwari ngo zaranzwe n’ibikorwa by’akataraboneka birangwa n’ubwitange, akamaro n’urugero bihebuje ku nyungu z’abandi kurusha izabo bwite.
Jenerali Majoro Gisa Fred Rwigema
Imanzi Jenerali Majoro Gisa Fred Rwigema yavutse muri 1957 yicirwa ku rugamba rwo kubohora Abanyarwanda ku wa 02 Ukwakira 1994.
Yarwanye intambara zinyuranye zo mu bihugu byo muri Afurika nka Uganda, Mozambique, Angola n’ahandi, aho hose yari umusirikare nyakuri, w’intangarugero mu mikorere n’imyifatire, arangwa n’ikinyabupfura no kubahiriza amategeko, ariko ngo agahoza u Rwanda ku mutima, adahwema kuvuga ati “Kubohora u Rwanda ni ngombwa”.
Imena Mutara wa 3 Rudahigwa, yavutse muri 1911 atanga muri 1959, yaharaniye guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda n’ubwigenge bw’u Rwanda. Rudahigwa yaranzwe no kurwanya akarengane mu butabera, abigaragariza mu Rukiko rw’Umwami no mu mirimo ya buri munsi aho yirirwaga arenganura abaturage.
Imena Mutara wa 3 Rudahigwa
Yitaye cyane ku kujijura Abanyarwanda ashinga Ishuri ry’Abayisilamu ku Ntwari i Nyamirambo, ashinga za Ecoles Laïques, ashinga Ishuri ry’Abenemutara ry’i Kanyanza ndetse yohereza Abanyarwanda bwa mbere kwiga i Burayi, yahirimbaniye kandi ubumwe n’ubwigenge by’Abanyarwanda ku buryo ndetse yabizize
Imena Rwagasana Michel, yavutse mu 1927 yitaba Imana mu 1963, yaranzwe no guharanira ubumwe, ubwigenge bw’u Rwanda no kurwanya amacakubiri, yabaye n’umwe mu ntumwa z’u Rwanda zaruhagariraga mu bindi bihugu no muri LONI.
Imena Rwagasana Michel
Imena Uwingiyimana Agathe; yavutse muri 1953 yicwa muri 1994, yarwanyije akarengane k’iringaniza mu gihe yari Minisitiri w’amashuri abanza n’ayisumbuye mu butegetsi bw’irondakarere n’irondakoko byarangaga Leta yari iyobowe na Habyarimana Juvenal.
Uwilingiyimana Agathe mu gihe cya Jenoside yaranzwe n’ubwitange buhebuje mu gihe yakomezaga ubuyobozi, agerageza kugarura ituze mu gihugu cyari kigabijwe n’abicanyi ariko biranga nawe baramuhitana.
Imena Niyitegeka Felecité, yavutse muri 1934 yicwa ku wa 21 Mata 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yanze gusiga abo yari yahaye ubuhungiro muri Centre Saint Pierre ku Gisenyi yakoragamo, mu gihe musaza witwaga Koloneli Nzungize yari yamutumyeho ngo ave muri icyo kigo agisigemo abo batutsi bagombaga kwicwa maze akabyanga avuga ko aho kubasiga yapfana nabo.
Imena Niyitegeka Felecité
Yaranzwe kandi no kuzuza neza inshingano ze byaba mu kwigisha no kurera, gucunga neza umutungo w’ibigo yakozemo, mu kuyobora abinjiraga mu muryango w’abafasha b’ubutumwa no gufasha abatishoboye .
Imena z’Abana b’Inyange; aba banyeshuri baharaniye amahame y’ubumwe bw’Abanyarwanda kugeza aho bamwe babizira kandi babizi, banze kwivangura ubwo kuwa 18 Werurwe 1997 igitero cy’abacengezi cyinjiraga mu kigo bakabasaba kwitandukanya, Abahutu bakajya ukwabo Abatusti ukwabo, abo bana bakabyanga bavuga ko bose ari Abanyarwanda nyuma abo bacengezi bagatangira kurasa hagapfamo batatu.
Aba bana baba abapfuye cyangwa abakiriho kugeza ubu bashimirwa kuba barabereye Abanyarwanda muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko urugero rw’urukundo, mu kurwanya amacakubiri no kwitangira uburenganzira bwa muntu aribyo “Ndi Umunyarwanda”.