Perezida Obama muri Ethiopia
Perezida Barack Obama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeye gutunga urutoki abayobozi bamwe ba Afurika bashaka kuguma ku butegetsi ari aba Perezida.
Mu ijambo yavugiye mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ibera Adis Ababa muri Ethiopia, yanenze mu buryo bukomeye abakuru b’ibihugu bya Afurika bagundira ubutegetsi, ananenga ikibazo cya ruswa yashinze iminsi kuri uyu mugabane.
Mu butumwa yahaye aba bakuru b’ibihugu bari bateraniye ku cyicaro cy’Umuryango w’Afurika muri Ethiopia, Obama yagize ati “Kugerwaho kwa demokarasi muri Afurika kurimo kugeramirwa bikomeye, kubera abayobozi banga kurekura ubutegetsi mu gihe manda zabo zirangiye, nta muntu ugomba kuba Perezida ubuzima bwe bwose.”
Perezida Obama yahaye urugero aba bayobozi ko we manda ze zigiye kurangira, ariko akaba agiye kuva ku butegetsi.
Yagize ati “Mu Itegeko Nshinga ryacu ubu sinshobora kongera kuyobora, yego hari ibindi byinshi numva nakora ngo Amerika ikomeze itere imbere ariko itegeko ni itegeko kandi nta muntu uri hejuru yaryo, nta na baperezida bari hejuru yaryo.”
“Ndababwiza ukuri kandi ubu ndimo kureba imbere na nyuma yo kuba Perezida, nzaba ndi kumwe n’umuryango wanjye,  mfite ibindi nzakora ndetse nzabona n’umwanya uhagije nsure Afurika.”
Obama yanenze bikomeye Perezida Nkurunziza
Mu butumwa bukomeye Perezida Barack Obama yagejeje kuri aba bakuru b’ibihugu bya Afurika, yongeye kunenga Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza uherutse kongera gutorerwa manda ya gatatu.
Agendeye ku bibera mu Burundi, Obama yagize ati “Iyo umuyobozi agerageje guhindura amategeko mu buryo bw’umukino agamije kuguma ku butegetsi, ikivamo ni umutekano muke no guhangayika nk’uko turimo kubibona mu Burundi.”
Obama yakomeje avuga avuga ko atungurwa no kumva ko umuyobozi ariwe ushobora kumva ko azabeshaho igihugu wenyine. Ati “Iyo umuyobozi atekereza ko ariwe muntu wenyine ushobora gushyira hamwe abaturage be, ibi rero biba bivuze ko aba yarananiwe kubaka icyo gihugu mu gihe yayoboraga.”
Yise Nelson Mandela intangarugero muri Afurika
Perezida Barack Obama yavuze ko Nelson Mandela ariwe muyobozi muri Afurika w’intangarugero kubera ibyo yakoze.
Mandela yabaye Perezida wa Afurika y’Epfo mu mwaka wa 1994 kugeza 1999, yaharaniye kuvana iki gihugu mu butegetsi bw’abazungu bwarangwaga n’irondaruhu.
Nubwo yamaze imyaka 27 ari muri gereza, ntibyabujije ko ayobora manda imwe gusa agahita atanga ubutegetsi ku mahoro.
Obama yongeye kuvuga ko abayobozi ba Afurika bagomba kurwanya guhora bahonyora abatavuga rumwe, ngo ibi bigomba gucika.
Yatanze urugero rwa Ethiopia aho avuga ko idashobora kugira icyo igeraho, mu gihe igifunga abanyamakuru abandi batavuga rumwe nayo ikababuza amahwemo.
Yongeye kandi gusaba abayobozi ba Afurika gushyira imbere guhanga imirimo, bagaha amahirwe urubyiruko, naho ubundi  ngo bitari ibyo ibi bihugu bizakomeza kugira ibibazo by’umutekano muke no kudatera imbere.
Placide KayitareAFRICAPOLITICSPerezida Obama muri Ethiopia Perezida Barack Obama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeye gutunga urutoki abayobozi bamwe ba Afurika bashaka kuguma ku butegetsi ari aba Perezida. Mu ijambo yavugiye mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ibera Adis Ababa muri Ethiopia, yanenze mu buryo bukomeye abakuru b’ibihugu bya Afurika bagundira...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE