Perezida Nkurunziza yongeye gusohoka mu gihugu…Na none ajya muri Tanzania
Nyuma y’imyaka ibiri, kuva yakongera gutorerwa kuyobora u Burundi, Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi agiriye uruzinduko hanze y’igihugu, ajya gusura igihugu cya Tanzania yaherukaga kujyamo akagaruka igitaraganya nyuma yo kumva ko habayeho ibikorwa byo kugerageza kumuhirika ku butegetsi.

Yakiriwe na Minisitiri w’ingabo wa Tanzania Dr. Husssein Ali Mwinyi
Kuri Twitter ye, umujyanama mu biro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Willy Nyamitwe akaba ashinzwe n’itumanaho yagaragaje ko Perezida Pierre Nkurunziza yakiriwe ku mupaka wa Tanzania ahitwa Kabanga.
Willy Nyamitwe avuga ko umukuru w’igihugu cy’u Burundi yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo wa Tanzania, Dr. Husssein Ali Mwinyi.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa 20 Nyakanga Perezida Nkurunziza w’u Burundi na mugenzi we Dr John Pombe Magufuli wa Tanzania baza kugirana ibiganiro.
Perezida Nkurunziza aherekejwe n’abayobozi mu nzego zo hejuru barimo Minisitiri w’umutekano, uw’ububanyi n’amahanga, Minisitiri mu biro by’umukuru w’igihugu ushinzwe ibikorwa bya EAC na Minisitiri w’imari n’igenamigambi.
Perezida Nkurunziza yaherukaga kugirira uruzinduko hanze y’igihugu muri Gicurasi 2015, icyo gihe na bwo yari yagiye muri Tanzania mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC yigaga ku bibazo by’umutekano mu karere.
Icyo gihe habayeho ibikorwa byo kugerageza kumuhirika ku butegetsi ahita agaruka iyi nama yari yagiyemo itarangiye.

Nkurunziza yakiriwe ku mupaka wa Tanzania

Magufuli na Nkurunziza babanje kuramukanyije

Perezida Magufuli yakiriye mugenzi wa Nkurunziza

Perezida Maufuli yakiriye Nkurunziza

Nkurunziza avuga ko umubano w’u Burundi na Tanzania ari uwa kera
Photos/W. Nyamitwe
SOURCE:UMUSEKE.RW
https://inyenyerinews.info/politiki/perezida-nkurunziza-yongeye-gusohoka-mu-gihuguna-none-ajya-muri-tanzania/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/07/Nkurunziza-TZ.jpg?fit=826%2C599&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/07/Nkurunziza-TZ.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAPOLITICSNyuma y’imyaka ibiri, kuva yakongera gutorerwa kuyobora u Burundi, Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi agiriye uruzinduko hanze y’igihugu, ajya gusura igihugu cya Tanzania yaherukaga kujyamo akagaruka igitaraganya nyuma yo kumva ko habayeho ibikorwa byo kugerageza kumuhirika ku butegetsi. Yakiriwe na Minisitiri w’ingabo wa Tanzania Dr. Husssein Ali Mwinyi Kuri Twitter ye,...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS