Mu rugendo rw’umunsi umwe yagiriye muri Tanzaniya, perezida w’ u Burundi yahamagariye impunzi ziriyo ko zatahuka zigafatanya n’abandi banyagihugu kubaka igihugu, akaba yashimiye Abanyatanzaniya uburyo babaye inshuti n’ Abarundi bahahungiye ndetse anahamagariye gukorera ubucuruzi mu Burundi nk’uko bari kubukorana n’impunzi z’abarundi ziri mu gihugu cyabo.

Inkuru dukesha ikinyamakuru thecitizen.co.tz ivuga ko Perezida w’ Burundi, Petero Nkurunziza, yabitangarije mu gace ka Ngara, aho yahuriye n’impunzi z’abarundi ziri muri Tanzania mu gihe cy’imyaka ibiri ishize ubwo imvururu zadukaga mu Burundi. Muri aka gace kandi perezida Nkurunziza yahagiriye ibiganiro na perezida wa Tanzania byibanze ku buhahirane bw’ibihugu byombi, amahoro ndetse no ku bibazo bya politiki muri aka karere. Banafungura umuhanda uhuza ibi bihugu bibiri uciye ku nkengero z’uburasirazuba bw’ u Rwanda.

Uru ni urugendo rwa mbere perezida Petero Nkurunziza agiriye hanze y’igihugu cye, kuva haburizwamo ihirikwa ku butegetsi ryari ryateguwe na bamwe mu basirikare bakuru, ubwo yari mu nama muri Tanzania mu mwaka wa 2015, muri uru ruzinduko yaraherekejwe n’abaminisitiri benshi.



PETERO NKURUNZIZA yaraherekejwe n’abaminisitiri benshi

Impunzi ziri mu gace ka Ngara yahamagariye gutahuka zigafatanya n’abandi kubaka igihugu, zibarirwa hagati ya 8,000 na 10,000, ni mugihe Tanzaniya icumbikiye impunzi z’Abarundi zibarirwa mu bihumbi Magana abiri zahunze ubwo Petero Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza indi manda kandi izo yaragenewe zari zirangiye.