• Perezida Magufuli yirukanye Minisitiri w’ intangazamakuru

Perezida wa Tanzaniya John Pombe Magufuli yakuye ku mirimo Uwari Minisitiri w’ itangazamakuru muri icyo gihugu wari amaze iminsi atangije itohoza ku mutegetsi akomeye, ushinjwa gutera ubwoba ikigo cyigenga cy’itangazamakuru gikorera mu mujyi wa Dar es Salaam.

Perezida Magufuli ntabwo yigeze asobanurwa icyatumye Nape Nauye akurwa mu bagize guverinoma ya Tanzania.

Ku wa Kabiri (Tariki 21 Werurwe 2017) nibwo itsinda ryashyizweho na Nauye ngo rikore iperereza ryasabye ko Umuyobozi w’ Umujyi wa Dar es Salaam Paul Makonda yafatigwa ibihano kubera ibyo avugwaho byo kudurumbanya ibiro by’ikinyamakuru “Clouds Media Group” (CMG) ku wa Gatanu.

Amakuru avuga ko Bwana Makonda atanezerejwe n’ukubona televiziyo ya CMG itahitishije inkuru y’umuvugabutumwa wari yakoze amakosa.

Bwana Makonda hamwe n’ uwo mu pasiteri ntibashoboye kwumvikana ku kibazo giherutse kijyanye n’ibiyobyabwenge.

Perezida Magufuli asa naho ashyigikiye uwo muyobozi w’ umujyi wa Dar es Salaam. Ibintu byababaje abanyagihugu by’ umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Bwana Makonda, bivugwa ko ari inshuti y’ akadasohoka ya Perezida Magufuli, ntacyo aratangaza kuri icyo kibazo.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/03/magufuli.jpg?fit=540%2C372&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/03/magufuli.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSPerezida wa Tanzaniya John Pombe Magufuli yakuye ku mirimo Uwari Minisitiri w’ itangazamakuru muri icyo gihugu wari amaze iminsi atangije itohoza ku mutegetsi akomeye, ushinjwa gutera ubwoba ikigo cyigenga cy’itangazamakuru gikorera mu mujyi wa Dar es Salaam. Perezida Magufuli ntabwo yigeze asobanurwa icyatumye Nape Nauye akurwa mu bagize guverinoma...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE