Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ubwo aheruka kuvuga kuri kudeta yapfubye mu Burundi yavuze ko atemeranywa n’abayita Kudeta kuko abajya kuyikora ntibabanza kuyiririmba.

Mu kiganiro kuri politiki zo mu Karere yahaye abayobozi n’intore z’Umuryango wa RPF-Inkotanyi, kuwa 14 Kamena 2015, Perezida Kagame yagaragaje ko ibyabaye mu Burundi bikitwa ihirikwa ry’ubutegetsi (kudeta, coup d’Etat) ari nk’ikinamico.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame(Ifoto: Internet)

Yagize ati, “Coup igira ibiyiranga. Ntabwo abajya gukora coup babanza kuyiririmba. Coup ikorwa mu ibanga. Abashaka gukora coup barabanza bakandika n’amabaruwa bakandikira n’uwo bashaka kuyikorera? Bakandikira na za ambasade?! ”

Hari kuwa 13 Mata 2013 ubwo Generali Niyombare Godefroid yatangazaga ko ahiritse ku butegetsi Perezida Nkurunziza wari witabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba i Dar Es Salaam ku kibazo cy’u Burundi.

Kuba Godefroi yaratangaje ko ahiritse ubutegetsi kandi atarabuhirika, ndetse akabitangariza kuri radio yigenga kandi ubundi kudeta zitangarizwa kuri Radio y’Igihugu, byateye benshi urujijo bamwe ndetse banavuze ko ari ikinyoma cyaba cyarahimbwe na Nkurunziza ubwe.

Perezida Kagame avuga ko bitanumvikana uburyo “benshi muri abo bivugwa ko bashakaga guhirika Nkurunziza ari abo muri CNDD-FDD ,Ishyaka rya Nkurunziza”.

N’ubwo umukuru w’igihugu atigeze agaragaza icyo atekereza cyari nk’umugambi wa Godefroid mu gutangaza ko yahiritse Nkurunziza kandi atabikoze, yashimangiye ko iyo abenshi bise kudeta we abona atariyo nk’uko Izuba Rirashe dukesha byinshi muri iyi nkuru ryabyanditse.

Kuva muri Mata 2015 ubwo ishyaka cndd-fdd ryatangazaga ko rihisemo Pierre Nkurunziza ngo azaribere umukandida mu matora biteganyijwe ko azaba tariki ya 15 ukwezi kwa 7 uyu mwaka mu Burundi hari imvururu zo kwamagana iyo kandidatire ariko Nkurunziza we nk’umukuru w’igihugu nta mpamvu abona yo kutiyamamaza mu gihe amategeko abimwemerera n’ubwo abatamwemera bavuga ko amategeko atabimwemerera.