Perezida Kagame yasabye ko Ikigo cy’Ibarurishamibare cyajya gisuzuma imihigo (Video)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye inzego zose za Leta gukora cyane zikesa imihigo, uburyo imihigo itegurwa n’uko isuzumwa bigahinduka kugira ngo igihugu kirusheho gutera imbere.
Mu ijambo yagejeje ku bagize guverinoma mu muhango wo kumurika ibyagezweho mu mwaka ushize w’ingengo y’imari no guhiga ibizagerwaho mu mwaka utaha, Perezida Kagame yasobanuye ko mu mihigo y’umwaka utaha hazabamo impinduka.
Yagize ati “Sinirirwa mbisubiramo umwanya munini ibikwiye guhinduka mu buryo imihigo itegurwa no kongera imyumvire n’agaciro kayo, bikwiye guteganywa bigakorwa neza kandi bikagirira akamaro Abanyarwanda. “
“Icya mbere ni uko ibikorwa bijya mu mihigo ari ibigamije kongera umusaruro cyane cyane mu kuzamura ubukungu bw’igihugu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje asaba ko Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kizahabwa umwanya mu gusuzuma imihigo kugira ngo haboneke imibare ntayegayezwa y’uburyo uturere na za minisiteri zarushanyijwe.
Ati”Ejo twahoze tuganira mu nama ya guverinoma, ntabwo ngaya ikigo cyakoreshejwe mu gukirikirana ibingibi ariko numva twakongeramo izindi mbaraga nk’ikigo cyangwa se urwego rurebana n’ibarurishamibare, bakaduha imibare ishingiye ku bintu bifatika bigaragara muri buri rwego, bikaba byaduha neza amakuru, ibimenyetso, imibare, itubwira aho turi muri buri kintu mu mbaraga ziba zarashyizwemo.”
Yagarutse ku bikidindiza ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo, cyane cyane imikoranire mibi hagati y’inzego za Leta.
Ati “Hari ibikwiye guhinduka, icya mbere ni imikoranire,tuzajya duhora tubisubiramo kubera uburemere bwabyo. Ndetse bikwiye no kugira aho bigira ingaruka.Imikoranire hagati y’inzego ntabwo iranozwa neza. Ntabwo twagera kubyo twifuza ibyo bidahari, duhora twibutsa ko ari ugusenyera umugozi umwe ariko ntibikorwe bityo, ntabwo byatugeza kure.”
Perezida Kagame yibukije abayobozi ko imikorere mibi igira ingaruka ku baturage, bagakomeza kudindizwa n’inzara, uburwayi n’ibindi bibazo bituma badatera imbere.
Yihanangirije abayobozi b’inzego z’ibanze badaha serivisi nziza abaturage, ababwira ko kuri iyi nshuro abasabye kwikosora mu kinyabupfura ariko ko hari igihe azabibabwira mu bundi buryo.
Yagize ati “ Abayobozi cyane cyane ab’inzego z’ibanze, gutanga serivisi ku baturage ni ngombwa, inshingano mufite n’imyanya muyifitiye ntabwo bibaha uburenganzira bwo kutayitanga, ni inshingano, ni ngombwa. Twarezwe mu kinyabupfura; nabasabye ariko mwumve n’ikiri inyuma mukibwire.”