Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo Perezida Kagame yasesekaye mu Mujyi wa Lusaka muri Zambia mu ruzinduko rw’iminsi ibiri aho yakiriwe na mugenzi we Edgar Lungu.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame ari bugirane ibiganiro na mugenzi we Edgar Lungu akanamwakira mu mugoroba uri bubere muri Hotel Inter-Continental.

Usibye ibi biganiro, aba bakuru b’ibihugu byombi bazasura uruganda rutunganya ibyuma ruherereye mu Mujyi wa Kafue. Ikindi kandi ni uko Perezida Kagame azashyira indabo ku rwibutso rw’aho abaperezida batatu baheruka ba Zambia bashyinguye.

Aho aba baperezida hashyinguye hazwi nka Embassy Park haruhukiye Levy Mwanawasa wapfuye mu 2008, Frederick Chiluba watabarutse mu 2011, na Michael Sata witabye Imana mu 2014.Ni ahantu hazwi nk’irimbi ry’abakuru b’igihugu.

Mbere y’uko Perezida Kagame agera muri iki gihugu, imihanda yo mu Mujyi wa Lusaka, yamanitswemo ibyapa binini biha ikaze Perezida Kagame muri iki gihugu byanditse ho ko Perezida Edgar Chagwa Lungu amuhaye ikaze.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize, Perezida Lungu yifashishije Twitter, nyuma yo kwakira ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, Monique Mukaruliza; yavuze ko “Zambia iha agaciro gakomeye umubano ifitanye n’u Rwanda, ushingiye ku bwubahane, ubwizerane n’ubufatanye.”

Yongeraho ati “Ntegereje cyane uruzinduko rw’akazi rw’umuvandimwe wanjye Perezida Paul Kagame ngo tuganire ku bufatanye muri gahunda duhuriyeho z’iterambere.”

Perezida Kagame yaherukaga muri Zambia muri Gicurasi 2016 ubwo yitabiraga inama ngarukamwaka ya 51 y’abaguverineri ba Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD, n’iya 42 y’abaguverineri b’Ikigega Gitsura Amajyambere ya Afurika, ADF, mu Murwa Mukuru Lusaka.

Mu mujyi wa Lusaka hashyizwe ibyapa biha Perezida Kagame ikaze

Abanya-Zambia benshi bitwaje amabendera y’u Rwanda bagiye kwakira Perezida Kagame

Perezida Kagame ubwo yakirwaga ku kibuga cy’indege i Lusaka

Perezida Lungu aramukanya na Kagame ubwo yageraga muri iki gihugu

Umwe mu bana bari bateguwe kugira ngo aze guha ikaze Perezida Kagame amushyikiriza indabo

Aba bakuru b’ibihugu byombi baraganira ku mubano n’imikoranire hagati y’ibihugu

Perezida Kagame azasoza uruzinduko rwe kuri uyu wa Kabiri

Perezida Kagame asuhuza bamwe mu bayobozi bo muri Zambia

Perezida Edgar Chagwa Lungu wa Zambia asuhuza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo

Perezida Edgar Chagwa Lungu yari aherutse kwandika ku rukuta rwe rwa Twitter ko yiteguye uruzinduko rwa Perezida Kagame

Harashwe mu kirere imizinga mu rwego rwo guha ikaze Perezida Kagame

Ababyinnyi gakondo bo muri iki gihugu nibo bakiriye Perezida Kagame mu mbyino ziranga umuco wabo

Ibyishimo byo kwakira Perezida Kagame byari byose ku maso y’abatuye Lusaka

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/06/Kagame-Zambia.jpg?fit=420%2C265&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/06/Kagame-Zambia.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICS  Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo Perezida Kagame yasesekaye mu Mujyi wa Lusaka muri Zambia mu ruzinduko rw’iminsi ibiri aho yakiriwe na mugenzi we Edgar Lungu. Biteganyijwe ko Perezida Kagame ari bugirane ibiganiro na mugenzi we Edgar Lungu akanamwakira mu mugoroba uri bubere muri Hotel Inter-Continental. Usibye ibi biganiro,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE