Perezida Paul Kagame na Idris Déby Itno wa Tchad uyobora Tchad bitabiriye inama ibahuza na Perezida Alpha Condé uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), baganira ku mavugurura ari gukorwa kugira ngo ubashe gutanga umusaruro.

Mu nama ya 27 ya AU yabereye mu Rwanda muri Nyakanga 2016, abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango basabye Perezida Kagame gushaka uburyo bwo kunoza imikorere y’umuryango, akorana n’impuguke zitandukanye, anoza raporo yagejeje ku nama ya 28 yabereye Addis Ababa muri Ethiopia muri Mutarama 2017.

Icyo gihe abakuru b’ibihugu bashimye akazi yakoze, ibitekerezo yatanze biganirwaho ku buryo burambuye ndetse barabishyigikira, bamusaba ko yakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’impinduka zikenewe mu muryango.

Umuvugizi w’agateganyo wa Guverinoma ya Guinea, Moustapha Mamy Diaby, kuwa Kane w’iki Cyumweru yari yatangaje ko Perezida Condé yamenyesheje inama y’abaminisitiri ko abanyacyubahiro bombi bategerejwe muri Guinea.

Yagize ati “Umukuru w’Igihugu yamenyesheje inama y’abaminisitiri ko ba Perezida Kagame w’u Rwanda na Idriss Déby Itno wa Tchad bagiye kuza mu gihugu, mu biganiro ku mushinga w’amavugurura y’inzego zigize Afurika yunze Ubumwe.”

Perezida Kagame yahawe izi nshingano ubwo AU yari iyobowe na Perezida Idris Deby, ariko muri Mutarama aza gusimburwa na Alpha Condé wa Guinea mu buryo abakuru b’ibihugu bagenda basimburanamo buri mwaka.

Bivuze ko aba bombi bafite umwanya wo kungurana ibitekerezo, aho buri wese afite uruhare mu mpinduka zikenewe ngo AU ibashe kuba umuryango usubiza ibibazo by’Abanyafurika.

Perezida Kagame yaherukaga muri Guinee muri Werurwe 2016 mu ruzinduko rwari rugamije gushimangira ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Hari byinshi Perezida Kagame yasanze bikeneye kuvugururwa

Muri Mutarama ubwo yashyikirizaga abakuru b’ihugu na za Guverinoma Raporo ku mavugurura muri AU, Perezida Kagame yabanje kwerekana ko hari ibibazo bihari nko kutagaragaza neza uko imiryango ishamikiye kuri AU igabana inshingano n’abanyafurika ntibabone akamaro k’uyu muryango.

Byiyongeraho kuba kenshi abakuru b’ibihugu bakorana inama, bagafata imyanzuro igamije amavugurura bakayumvikanaho, ariko ntishyirwe mu bikorwa.

Yakomeje agira ati “Tugomba gukora ibintu bine bikurikira: Kwita ku bintu by’ingenzi bireba umugabane wacu; Gusubiza ku murongo inzego za Afurika yunze Ubumwe kugira ngo zibashe gusohoza ibyo dushyize imbere; Kubahiriza gahunda za Afurika Yunze Ubumwe haba ku rwego rwa politiki no mu bikorwa, no gutera inkunga Afurika Yunze Ubumwe ubwacu, kandi bigakorwa mu buryo burambye.”

Perezida Kagame yanagarutse ku buryo abayobozi bitabira inama, avuga ko kugira ngo imyanzuro ifatirwa mu nama za AU ijye irushaho gushyirwa mu bikorwa, hakwiye kubaho uburyo abayobozi ba AU basimburana ku rwego rw’abakuru b’ibihugu, utahiwe akazajya atorwa mbere y’umwaka umwe ngo yitegure inshingano kare.

Yakomeje agira ati “Abakuru b’ibihugu bakwiye kujya bahagararirwa mu nama n’abayobozi batari munsi y’urwego rwa Visi Perezida cyangwa Minisitiri w’Intebe. Kuri iyi ngingo by’umwihariko, hari ubwo Perezida aba adahari, yaba Minisitiri w’Intebe, abaminisitiri, ba ambasaderi, ugasanga byageze ku banyamabanga ba za ambasade n’abandi. Ndatekereza ko ibi bidakwiye.”

Perezida Kagame yageze no ku ngingo yo gutera inkunga ibikorwa bya AU, ingingo yafashweho umwanzuro n’abakuru b’ibihugu ko bagomba kwishakamo ubushobozi bukenewe mu gushyira mu bikorwa gahunda z’umuryango.

Ati “Gahunda zacu ziterwa inkunga n’abanyamahanga ku kigero cya 97%, kandi kugera mu Ukuboza 2016, munsi ya kimwe cya kabiri cy’ibihugu bari barishyuye imisanzu yabo yose.”

Yavuze ko ukwigira kwa Afurika kutashingira ku bihugu bikomeye, ahubwo buri kimwe kigomba kuzuza uruhare rwacyo ngo intego za AU zigerweho.

Ku bw’ibyo, ngo imyanzuro yafatiwe i Kigali muri Nyakanga 2016 ku kwishakamo ubushobozi igomba kubahirizwa uko yakabaye, nta gukererwa, aho hemejwe ko igihugu cyajya gitanga 0.2% by’umusoro w’ibyinjira mu gihugu ukajya muri AU.

Iyi gahunda u Rwanda rwamaze kuyemeza, ndetse abadepite baheruka kwemeza umushinga w’itegeko ugena uko bizajya bikorwa.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/04/Deby-kagame.png?fit=420%2C265&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/04/Deby-kagame.png?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICS  Perezida Paul Kagame na Idris Déby Itno wa Tchad uyobora Tchad bitabiriye inama ibahuza na Perezida Alpha Condé uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), baganira ku mavugurura ari gukorwa kugira ngo ubashe gutanga umusaruro. Mu nama ya 27 ya AU yabereye mu Rwanda muri Nyakanga 2016, abakuru b’ibihugu bigize...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE