Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko abakandida ntakuka bazahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu ari Paul Kagame, Frank Habineza na Philippe Mpayimana.

Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi, Frank Habineza wa Green Party na Philippe Mpayimana wigenga ni bo bakandida bujuje ibisabwa. Abakandida bigenga Diane Rwigara, Sekikubo Barafinda Fred na Mwenedata Gilbert ntibujuje ibyo basabwaga nk’uko Komisiyo yabitangaje.

Atangaza bwa burundu abakandida bujuje ibisabwa Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Prof. Kalisa Mbanda, yagize ati “Inama y’abakomiseri imaze gusuzuma kandidatire n’ibiziherekeje, hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 99 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu n’ingingo ya 82 na 83 y’Itegeko rigenga amatora nk’uko ryavuguruwe kandi ryujujwe kugeza ubu, komisiyo itangarije Abanyarwanda ko abakandida bemejwe burundu ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ari Bwana Dr Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka Democratic Green Party, uwa kabiri ni Bwana Mpayimana Philippe, uwa gatatu ni Nyakubahwa Kagame Paul watanzwe na FPR Inkotanyi.”

Kalisa yavuze ko abataremejwe batujuje ibisabwa n’amategeko barimo Mwenedata Gilbert wavuyemo kubera kutuzuza imikono 600 isabwa n’Itegeko rigenga amatora, we ngo afite 522 kandi nta mukono n’umwe wemewe yakuye mu Karere ka Burera kandi yashyize n’uwapfuye ku rutonde rw’abamusinyiye.

Kalisa yatangaje ko Rwigara Diane Shimwa we atujuje imikono 600 isabwa y’abamushyigikiye mu turere kuko yagize 572 kandi yifashishije amakarita y’itora ataragera kuri ba nyirayo. Byongeye mu mikono y’abamushyigikiye hanarimo iy’abitabye Imana.

Uretse ibyo Komisiyo ivuga ko yifashishije umutwe wa politiki PS Imberakuri mu gukusanya imikono y’abamushyigikiye, bikaba byerekana ko atari indakemwa mu mico no mu myifatire.

Ibyemezo byatangajwe na NEC ni ntakuka, ntibijujuririrwa.

Gutangaza lisiti ntakuka y’abakandida byakozwe kuri uyu wa 7 Nyakanga 2017 mu gihe kwakira kandidatire byari byatangiye ku wa 12 Kamena 2017, birangira kuwa 23 Kamena 2017.

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida batatu bemejwe na NEC bizatangira kuwa 14 Nyakanga birangire kuwa 3 Kanama 2017.

Itora rya Perezida wa Repubulika rizaba kuwa 3 Kanama ku Banyarwanda bari mu mahanga no kuwa 4 ku bari imbere mu