Perezida Kagame asanga Isi itazatekana hakiri abagishyigikiye ubwicanyi
Perezida Kagame yavuze ko umutekano w’abantu bigeze guhigwa ngo bicwe udashobora kureberwa mu bintu bifatika gusa kandi ko isi itazigera itekana mu gihe cyose ingengabitekerezo zumvikanisha kwica nk’igikorwa cyo gukunda igihugu zitaratsindwa burundu.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku nama ya AIPAC ihuza Amerika na Israel ndetse n’abafatanyabikorwa yatangiye kuri iki Cyumweru i Washington DC ikazasozwa kuwa 28 Werurwe 2017.
Iyi nama yitabiriwe n’abantu bagera ku bihumbi 19 ndetse byitezwe ko abayobozi bakomeye barimo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu (uzatanga ikiganiro akoresheje Satellites) na Visi Perezida wa Amerika, Mike Pence bazageza ijambo ku bitabiriye.
Ni mu gihe ku munsi ufungura, Perezida Kagame n’Uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Tony Blair, aribo babimburiye abandi.
Perezida Kagame yavuze ko bikwiye ko hashyirwa imbaraga hamwe mu kurwanya abantu bose bapfobya Jenoside n’abatesha agaciro abayiguyemo.
Ati “ Umutekano w’abantu bigeze guhigwa kugirango barimburwe ntabwo ushobora kureberwa mu bigaragara gusa. Kugeza igihe ingenganitekerezo zumvikanisha kwica nk’igikorwa cyo gukunda igihugu zitaratsindwa burundu, Isi yacu izaba itaragira ituze, yaba kuri twe yaba no ku wundi wese.”
Yakomeje avuga ibihugu bikwiye gushyira hamwe mu kurwanya abapfobya Jenoside. Ati “Hamwe n’inshuti nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika , tugomba gukomeza gusaba isi ubufatanye mu kurwanya abapfobya Jenoside bakanatesha agaciro abayiguyemo.”
Muri 2014 u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyasinyanye amasezerano y’umubano na Israel. Aya masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati y’ibihugu byombi n’abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, agamije imikoranire n’imibanire mu bya politiki n’ubukungu.
Tariki ya 11 Kamena 2014, mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yari amaze kubonana na Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri Village Urugwiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Avigdor Liberman, yatangaje ko kuba u Rwanda na Israel ari ibihugu bibiri bisangiye amateka mabi, ari n’amahirwe y’uko byanoza imikoranire mu iterambere.
U Rwanda rusanzwe rufatanya na Israel mu bijyanye n’ubuhinzi, ndetse hari n’abanyeshuri bajya kwihugura muri Israel mu bijyanye n’iyi ngeri.
Perezida Kagame yavuze ko yishimiye kuba Israel iri gukorana na Afurika ndetse uyu mugabane ukabyakira neza; yatanze urugero ku nama abakuru b’ibihugu batandatu bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba bagiranye na Netanyahu ubwo aheruka kugenderera aka gace bakigira hamwe uko barandura ibikorwa by’iterabwoba.
Iyi nama yabaye mbere gato y’uko kuwa 6 Nyakanga Netanyahu yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda aho yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozo.
Ibi bihugu byombi kandi bifite amateka ajya gusa kuko usibye Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga gato miliyoni; Abayahudi bagera muri miliyoni esheshatu bishwe urubozo mu ntambara ya kabiri y’Isi mu bihugu by’i Burayi mu bwicanyi bwari buyobowe n’ uwari umutegetsi w’ u Budage, Adolph Hitler bazira ubwoko bwabo ndetse n’ imyemerere.