Perezida Kagame arajya i Vatican kubonana na Papa François
Kuri uyu wa mbere tariki 20 Werurwe 2017, Perezida wa Repubulika Paul Kagame aragirira uruzinduko i Vatican mu Butaliyani ku butumire bwa Papa François umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi.
Radio Vatican dukesha iyi nkuru ntiva imuzingo ibyo aba bayobozi bombi bashobora kuganiraho, gusa hari ingingo za Politike abantu bakeka ko bazaganiraho.
Iby’uru ruzinduko rwa Perezida Kagame i Vatican byemejwe kandi na Minisitiri Louise Mushikiwabo, avuga ko ajya i Vatican nyuma y’uruzinduko rw’ingirakamaro mu Bushinwa.
Perezida Paul Kagame nubwo ari umukristu wa Kiliziya Gatolika (niho yabatirijwe) ibiganiro bye na Papa bishobora kuzagaruka ku mubano n’imikoranire ya Kiliziya Gatolika ndetse n’u Rwanda, dore ko Kiliziya ifite ishoramari n’imitungo myinshi mu Rwanda.
Gusa, hari n’abatekereza ko bashobora no kuzaganira ku ruhare rwa bamwe mu bayoboke ba Kiliziya bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuo Leta y’u Rwanda ikunze gushyira igitutu kuri Kiliziya ngo ibasabire imbabazi.
Mu mpera z’iki cyumweru kandi Papa yashyizeho intumwa nshya imuhagararira mu Rwanda ari we Musenyeri Andrzej Józwowicz.
Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame kuwa gatanu yari mu Bushinwa aho yakiriwe na Perezida w’iki gihugu Xi Jinping n’umugore we Peng Liyuan.