Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rw’Umuryango Imbuto Foundation ko rukwiye gukora iyo bwabaga rugafasha guhindura umuryango nyarwanda n’umugabane wa Afurika muri rusange, rugahindura imigambi y’ibihugu bimwe biba byiteze kubona ibibi gusa.

Ibiganiro byo mu ihuriro ngarukamwaka ry’urwo rubyiruko, ryabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu ku ya 10 Ukuboza, ryari ryitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame byari bishingiye ku ntero igira iri” What do you Stand for? (Ushaka kugera kuki?)”.

Perezida Kagame yasobanuriye urubyiruko ko ibihugu byateye imbere bishaka ko ibikiri mu nzira y’amajyambere bibipfukamira bikagendera ku myemerere n’amahitamo bishaka, ndetse ko biba bibyitezeho ibibi gusa nka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


kagame
Yabasabye kwirinda kwishyira mu kaga nk’aka Jenoside kuko nta n’umwe waturuka hanze aje gutabara, ndetse avuga ko nta politiki n’ubuyobozi bwiza iruta kuba Abanyarwanda bashoboye kwigira.

Yagize ati “Bahora batwitezeho ibibi gusa nka Jenoside … Dukwiye rero kudategereza uzaza kudutabara turi mu kaga, ahubwo ni uko twahitamo kwirinda kukajyamo.”

Yongeyeho ati” Guharanira ikintu kiza ntibikwiye kumera nk’impano twavanye ahandi.”

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko guhindura abacyiyumvamo cyane politiki n’umuco by’abanyamahanga.

Ati ” Mubungabunge umuco wanyu, mugendere ku byiza byawo muhindura isura y’umugabane wanyu. Mugire uruhare mu guhindura umuryango wacu”.

Urwo rubyiruko rubarirwa muri 300 rurimo n’urwaturutse mu mahanga rwunguranye ibitekerezo na Perezida Kagame ku nzego zose zifite aho zihuriye n’iterambere ry’u Rwanda.

Umukuru w’igihugu yabasabye gukomeza kuganiriza abandi ku ngingo zubaka igihugu bagendeye ku mateka y’u Rwanda.

Placide KayitareAFRICAPOLITICSPerezida Kagame yabwiye urubyiruko rw’Umuryango Imbuto Foundation ko rukwiye gukora iyo bwabaga rugafasha guhindura umuryango nyarwanda n’umugabane wa Afurika muri rusange, rugahindura imigambi y’ibihugu bimwe biba byiteze kubona ibibi gusa. Ibiganiro byo mu ihuriro ngarukamwaka ry’urwo rubyiruko, ryabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu ku ya 10 Ukuboza, ryari ryitabiriwe...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE