Perezida Kagame agiye gusubira muri Guinea nyuma y’umwaka umwe ahavuye
Umuvugizi w’agateganyo wa Guverinoma ya Guinea, Moustapha mamy Diaby ndetse na minisitiri w’itumanaho, kuri uyu wa kane batangaje ko perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ndetse na mugenzi we wa Tchad, Idriss Deby bitegura kujya muri iki gihugu mu rwego rwo kugisha inama ku mavugururwa ari gukorwa muri Afurika Yunze Ubumwe.
Umuvugizi wa guverinoma ya Guinea yagize ati: “Umukuru w’igihugu yamenyesheje inama ya guverinoma kuza kwa bagenzi be, Paul Kagame na Idriss Deby Itno bayobora u Rwanda na Tchad mu rwego rwo kugisha inama ku mushinga w’amavugurura y’inzego za Afurika Yunze Ubumwe,”
Kugeza ubu ariko, ntihatangajwe igihe uru ruzinduko ruzabera n’igihe ruzamara nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru Nyafurika (APA).
Muri Mutarama muri uyu mwaka, nibwo perezida wa Guinea, Alpha Conde, yashinzwe na bagenzi be bo muri Afurika kuyobora Afurika Yunze Ubumwe mu gihe cy’umwaka, asimbuye Idriss Deby wa Tchad.
Uruzinduko rwa nyuma perezida Idriss Deby aheruka kugirira muri Guinea yarukoze mu kwezi gushize kwa Werurwe. Icyo gihe ngo ntiyasubukuye ubufatanye hagati y’ibihugu byombi gusa, ahubwo yanatangije umushinga w’ingufu ku mugabane, perezida Alpha Conde abereye umuhuzabikorwa.
Naho perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, we aheruka muri Guinea muri Werurwe 2016, aho uruzinduko rwe rwari rugamije gukomeza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’ubukungu n’imiyoborere.
Icyo gihe ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano atanu atandukanye harimo ayo gukuriraho visa abadipolomate n’abagiye mu kazi ka leta, ndetse umuturage wa Guinea waza mu Rwanda akaba yahererwa visa mu Rwanda.