hafi amezi 8 umubano w’u Rwanda n’u Burundi utifashe neza na gato, aho umubano watangiye kumera nabi nyakwigendera Gen Adolphe Nshimirimana akiri muzima. Nyuma y’urupfu rwe, umubano hagati y’ibihugu byombi warushijeho kuzamba, ariko ikibazo kibazwa ni impamvu n’igishobora guhosha umwuka mubi uri mu mubano w’ibihugu byombi.

Dore bimwe mu bintu bigaragaza ipfundo ry’ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi

1.Imirambo yagaragaye mu kiyaga cya Rweru mu majyaruguru y’u Burundi

Byose byatangiye ubwo hagaragaraga imirambo myinshi mu Kiyaga cya Rweru, igice cyo mu majyaruguru y’u Burundi. Nyuma y’iminsi mike, u Burundi bwatangaje ko iyo mirambo yaturutse mu gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda.

Nyuma y’iperereza, umushinjacyaha mukuru wa repubulika w’u Burundi nawe yemeje ko iyo mirambo yaturutse mu Rwanda n’ubwo yari iri ku butaka bw’u Burundi. Gusa, u Rwanda rwahakanye ibi ruvuga ko nta kibazo cy’umuntu wigeze uburirwa irengero kigeze kigaragazwa mu Rwanda.

2.Iyicwa ry’ababikira batatu b’Abataliyanikazi mu Kamenge i Burundi

Mu masaha ya mbere nyuma y’iyicwa ry’aba babikira bakomokaga mu Butaliyani, ambasaderi w’u Burundi mu Bubiligi icyo gihe (Felix Ndayisenga) yabwiye urubuga rwa Bujumbura.be ko inzego z’ubutasi z’u Rwanda ari zo zari inyuma y’iyicwa ry’aba bazungukazi b’ababikira, nyuma yisubiraho, ariko nyuma y’iminsi mike biza kugaragara ko aba babikira bishwe n’Abarundi.

3.Igitekerezo cya perezida Kagame kuri manda ya 3 ya perezida Nkurunziza

Nyuma y’aho perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi atangarije ko aziyamamariza manda ya gatatu, perezida Kagame yanenze icyemezo cye agira ati: “Ese ni gute umuperezida ashobora kwizirika ku butegetsi kandi abaturage be batamushaka?”. Ibi bintu ngo byatunguye perezida w’u Burundi utarumvaga ukuntu mugenzi we w’u Rwanda ashobora kuvuga ibyo bintu.

4.Impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda

Kuva aho benshi mu Barundi batangiye guhungira mu Rwanda batinya kugirirwa nabi, ubuyobozi bw’u Burundi bwagaragaye nk’ubutarabyishimiye, ndetse ntibwazuyaza gushinja u Rwanda kuba rucumbikiye abashaka guhungabanya umutekano w’u Burundi bitandukanyije n’ubutegetsi.

5.Iyicwa rya Gen Adolphe Nshimirimana

Nyuma y’iminsi mike Gen Adolphe Nshimirimana yishwe, bamwe mu bashyigikiye ubutegetsi bw’u Burundi ntibatinze gutunga urutoki u Rwanda ku kuba inyuma y’urupfu rw’uyu mujenerali, ariko kugeza ubu nta bimenyetso bigaragaza ibyavugwaga birashyirwa ahagaragara.

6.Urugendo rwa perezida Kagame mu Buholandi

Mu kwezi k’Ukwakira perezida w’u Rwanda yari mu gihugu cy’u Buholandi aho yari yitabiriye Rwanda Day, igikorwa ngarukamwaka perezida Kagame abonaniramo n’Abanyarwanda baba muri diaspora bakaganira ku cyateza igihugu imbere. Muri iyi Rwanda Day, hari Umurundi wari wayitabiriye wabajije perezida Kagame impamvu arebera ibiri kubera i Burundi ntagire icyo akora.

Perezida Kagame yamusubije ko akiri gutekereza ku kuntu u Burundi bwafashwa gusohoka mu bibazo burimo, ariko kubera ko atigeze asobanura uko azafasha, abayobozi b’u Burundi babifashe nk’igikorwa cyo kubatangizaho intambara bahita batangira kugaragaza uburakari aho bwakeye aho Volcano Express yakoreraga hagaterwa hagasahurwa kubera ko iki kigo ari icy’Umunyarwanda.

Nyuma y’iminsi mike, umukozi muri ambasade y’u Rwanda, Desire Nyaruhirira, nawe yirukanwe mu Burundi, nyuma y’indi minsi mu Kayanza hatoragurwa imirambo 6 y’Abanyarwanda.

Ikindi umuntu atakwirengagiza n’agasuzuguro Umunyamabanga Mukuru wa EAC , Dr. Richard Sezibera aherutse gukorerwa mu Burundi aho yari yitabiriye ibiganiro byateguraga ibiganiro byari guhuza abatavuga rumwe mu Burundi ariko akabuzwa kwinjira muri Sena y’u Burundi ahagombaga kubera ibiganiro.

Uko mbibona

N’ubwo u Burundi bwakomeje gushotora u Rwanda, u Rwanda rwahisemo gucisha make ruryumaho, aho na bike byatangazwaga na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda rwavugaga ko nta ruhare rufite mu bibera mu Burundi kandi ko n’ibibazo biri mu Burundi ari iby’Abarundi. Ibihugu byinshi bikaba byarashimye uko u Rwanda rwitwaye kubera ukuntu rwirengagije ubushotoranyi bw’u Burundi, kuko hari benshi bibazaga abantu bari kuhagwa cyangwa ibintu byari kwangizwa iyo ibihugu byombi bitana mu mitwe.

Ese aho ibintu bigeze hari icyakorwa?

Igisubizo n’uko nta kidashoboka. Ibihugu byombi bishobora gushyiraho komisiyo ihuriweho n’impande zombi igizwe n’impuguke zo muri minisiteri z’ububanyi n’amahanga.

Iyi komisiyo ishobora guhabwa icyumweru ikajya impaka ku bibazo biri hagati y’ibihugu byombi.

Nyuma y’icyo cyumweru, yakongerwa ikindi cyumweru igakora inyandiko zikubiyemo ibisabwa kugirango ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi bikemuke mu mahoro, zigashyikirizwa ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga bombi.

Aba rero nabo bashobora guhura nyuma bakaganira kuri iyi nyandiko ndetse haba hari icyo bongeraho bakacyongeraho, nyuma hagakurikiraho abakuru b’ibihugu byombi bagasubiza umubano w’ibihugu byombi mu buryo.

Imirasire.com

Placide KayitareAFRICAPOLITICS  hafi amezi 8 umubano w’u Rwanda n’u Burundi utifashe neza na gato, aho umubano watangiye kumera nabi nyakwigendera Gen Adolphe Nshimirimana akiri muzima. Nyuma y’urupfu rwe, umubano hagati y’ibihugu byombi warushijeho kuzamba, ariko ikibazo kibazwa ni impamvu n’igishobora guhosha umwuka mubi uri mu mubano w’ibihugu byombi. Dore bimwe mu bintu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE