OIF ya Mushikiwabo nta mafaranga Canada izayiha!
Mugihe abasenyewe n’ibiza mugihe cy’ itumba bagicumbitse mubaturanyi abandi bakaba barabuze iyo begeka umusaya , leta irasuka imali mu kwamamaza Louise Mushikiwabo ku isi kugirango ahabwe umwanya w’ ubuyobozi bwa Francophonie . Kagame yaryohewe no kuyobora Ubumwe bwa Afurika , bimwicaza kuri Tables d’ Honneurs zari kumurushya kubonera ubutumire kuburyo yashoboye gusobanukirwa ko aramutse atahiziritse bizamugora gukomeza kwigira igitangaza kandi mubyukuri yararangije gutahurwa n’isi nk’ umujura wibira mpatsibihugu n’ umwicanyi wahekuye akarere kibiyaga nigari kuburyo butazagera bwibagirana .
Kagame ugeze aho agura amajwi y’ ibihugu bimwe na bimwe bya Afurika ( yitwaga ko ishyigikiye Louise Mushikiwabo 100%), ntabwo yitaye ku kuba Canada yazanga guha OIF amafaranga ( kuko Canada ariyo igize Budget ya OIF urebye ).
We icyo yitayeho ni ugutsinda gusa . Akereka isi ko akomeye .
Christine Muhirwa