Nyuma y’impaka ndende haburanishwa abo kwa Rwigara, urubanza rwongeye gusubikwa
Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2017, nibwo hasubukuwe urubanza rwa Diane Rwigara, nyina Adeline Rwigara na murumuna we Anne Rwigara bongeye kugezwa imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ngo baburanishwe ku byaha bakurikiranyweho ku bijyanye n’ifunga n’ifungura ry’agateganyo. Ku rukiko umutekano wari wakajijwe bidasanzwe, maze urubanza rutangizwa n’uko uwunganira Mukangemanyi Adeline Rwigara yongeye gusaba ko urubanza rwasubikwa.
Ukigera ku nyubako y’ingoro y’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, uhita ubona ko umutekano wakajijwe bidasanzwe. Urujya n’uruza rw’abantu urubona ukiri hanze ku muhanda, wagera ku marembo ugasanga hari abapolisi benshi barimo abahagaze n’imbunda bacunze umutekano mu bice bitandukanye by’urukiko, ukabona n’abandi basaka uwinjiye wese. Si ugusaka gusa, kuko uwinjiye wese ahita anasabwa indangamuntu ye, hanyuma akandikwa mu gitabo kuburyo uwitabiriye iri buranisha wese yanditse mu gitabo hamwe n’inomero y’indangamuntu ye cyangwa ikindi kimuranga.
Aha abaregwa bari bajyanywe mu cyumba cy’iburanisha
Urubanza kuri uyu wa Gatanu rwatangiye ahagana ku isaha ya saa mbiri n’iminota 37, Perezida w’iburanisha asaba abunganira abaregwa ko babanza bakibwira inteko iburanisha. Habanje Me Pierre Celestin Buhuru avuga ko yaje kunganira Uwamahoro Anne Rwigara ndetse na Diane Rwigara. Hakurikiyeho Me Gatera Gashabana, maze na mbere yo kwivuga asobanura ko kuri uyu wa Kane ari bwo bwa mbere yabonanye na Mukangemanyi Adeline Rwigara yunganira, ndetse ngo babonanye bwa mbere ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane atarabona dosiye ikibiyemo ibyo aregwa. Yasabye ko yahabwa umwanya wo gusoma no gusesengura dosiye hanyuma akazabona uko yunganira neza umukiliya we. Aha yumvikanishaga ko urubanza rukwiye gusubikwa.
Abacamanza bahise baha ijambo Ubushinjacyaha maze bwamagana icyifuzo cya Me Gatera Gashabana. Umushinjacyaha yavuze ko bitumvikana ukuntu urubanza nk’uru ku bijyanye n’ifunga n’ifungura ry’agateganyo, rwasubikwa inshuro enye kandi abaregwa baramenyeshejwe kenshi ibyo baregwa kandi bamaze igihe babizi. Yavuze ko yumva ibyo bitaba ari ubutabera, asaba ko urubanza rwaburanishwa. Umushinjacyaha ariko yanatanze icyifuzo cy’uko imanza zatandukanywa, Anne Rwigara na Diane Rwigara bakaburanishwa ukwabo bunganiwe na Me Buhuru Pierre Celestin naho Adeline Mukangemanyi Rwigara we akaburana ukwe yunganiwe na Me Gatera Gashabana cyane ko icyaha ari gatozi.
Adeline Rwigara yahise asaba ijambo, maze avuga ko bakorewe iyicarubozo, ngo birirwaga bicaye bakarara bicaye baboshye ndetse batarya batanywa, kuburyo ngo ubwo buryo bari babayeho butari kubemerera kumva ibyo baregwa, kuburyo ngo n’ubwo babimenyeshejwe we atazi ibyo aregwa kandi ngo n’abana be ari uko bimeze.
Aha ariko umucamanza yagaragaje ko Mukangemanyi Adeline Rwigara arimo gutandukira, kuko ngo ibirimo kuvugwaho ari ibijyanye n’uko urubanza rwaburanishwa ndetse n’icyifuzo cy’ubushinjacyaha cyo gutandukanya imanza, akaburana ukwe n’abakobwa be bakaburana ukwabo.
Me Gatera Gashabana yahawe ijambo avuga ko yumva abaregwa bataburana mu buryo butandukanye, kuko ngo baregewe hamwe kandi bakaba bafite icyaha bahuriyeho bose bityo ubu bakaba atari bwo batandukanywa.
Me Buhuru Pierre Celestin nawe yahawe ijambo maze agaragaza ko ibyo gutandukanya imanza, byaba ari ukwivuguruza k’Ubushinjacyaha, kuko ngo Ubushinjacyaha bwashyikirije Urukiko dosiye buregamo abantu batatu icyaha kimwe, kandi ngo mu bimenyesho bashyikirije urukiko harimo ibyo bagenda bahuriraho ari batatu birimo ubutumwa bagiye bohererezanya, ibaruwa umuryango wandikiye ikinyamakuru Jeune Afrique n’ibindi.
Hakomeje impaka ndende hagati y’ubushinjacyaha n’abunganira abaregwa ndetse n’abaregwa ubwabo bakanyuzamo bagasaba ijambo. Anne Uwamahoro Rwigara, ahawe ijambo yavuze ko nyuma yo kumenya uburenganzira bwabo, bongera gusaba ko bahabwa dosiye zabo, kuko ngo batarazihabwa kandi kuba ubunganira afite dosiye bidahagije kuko ngo Me Buhuru Pierre Celestin atakwirirwa kuri gereza amwereka dosiye ngo ayisome. Yavuze ko atazi ibyo aregwa kugeza n’ubu kandi ko yumva ari uburenganzira bwe.
Anne Uwamahoro Rwigara kandi yavuze ko n’ubwo atazi ibijyanye n’amategeko agena uburenganzira bw’imfungwa, atazi niba gufungirwa mu kumba gato wenyine amasaha 24, ngo n’ubagemuriye bakavugana iminota itarenze itanu. Yanasabye kandi ko bajya bemererwa gusohoka bakajya hanze byibuze iminota 30 ku munsi.
Umucamanza yavuze ko ibyo bagomba kubivuganaho n’ababunganira mu mategeko kuko ari bo bajyanama babo, ko ibisuzumwa kugeza ubu ari ukureba impamvu zikomeye zatuma bakomeza kuburana bafunzwe kubera ibyaha bakekwaho. Ibi ariko Me Buhuru yahise avuga ko ibyo abakiliya be basaba ari uburenganzira bwabo kandi ko kuva iburanishwa ryatangira mu minsi ishize, ubu aho bafungiwe bifatwa nk’aho bari mu maboko y’Urukiko.
Nyuma y’impaka zamaze igihe kirenga isaha, Perezida w’Iburanisha yasabye ko abaregwa hamwe n’ababunganira baba bicaye hanyuma abacamanza bakabanza bakiherera, bagafata umwanzuro.
Nyuma yo kwiherera, abacamanza basanze icyifuzo cya Me Gatera Gashabana cyo gusubika urubanza akabanza agasoma dosiye, gifite ishingiro bityo ko urubanza rwasubikwa. Ku bijyanye no kuba Ubushinjacyaha busaba ko imanza zatandukanywa Adeline Rwigara akaburanishwa ukwe n’abakobwa bakaburanishwa ukwabo, nabyo byaba binyuranyijwe n’ibiteganywa n’amategeko, bityo ko batatandukanywa.
Ku cyifuzo cy’abaregwa cyo guhabwa amadosiye, abacamanza basanga kuba abaregwa baramenyeshejwe ibyo baregwa kandi ababunganira bakaba bafite dosiye, abacamanza banzuye ko bitari ngombwa ko bahabwa dosiye zabo uko zakabaye.
Ku bijyanye n’uburenganzira bwo gusurwa aho bafungiwe, uburenganzira bwo guhabwa Bibiliya n’ibitabo by’indirimbo no guhabwa umwanya wo gusohoka, urukiko rwasanze ibi bitari mu byo rurimo gusuzuma.
Urubanza rwahise rusubikwa, maze Umucamanza atangaza ko iburanisha rizasubukurwa kuwa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2017 saa mbiri za mu gitondo, ariko abunganira abaregwa bavuga ko hari urundi rubanza bazaba bagiye kunganiramo abakiliya babo, ndetse n’Ubushinjacyaha buvuga ko hari urundi rubanza bazajya gushinjamo abaregwa, maze bidasubirwaho urubanza rushyirwa kuwa Mbere tariki 16 Ukwakira 2017.