Nyirangarama ati nzakora uko nshoboye kuko nababajwe n’ifatwa rya Karake
Sina Gerard (Ifoto/Habimana J)
Umushoramari Sina Gerald (Nyirangarama), aravuga ko yababajwe no kuba Umujenerali w’u Rwanda yarafatiwe mu Bwongereza.
Aravuga ko nk’Abanyarwanda b’intore bagomba gushyira hamwe bagaharanira ko umuyobozi wabo yavanwa muri iki gihugu kandi ibyasabwe byose (amafaranga) agatangwa.
Uyu avuga ni Lt Gen Karenzi Karake uyobora urwego rw’ubutasi mu Rwanda, kugeza ubu wafashwe na Polisi y’u Bwongereza, aho akurikiranweho ibyaha n’inkiko za Espanye.
Sina Gerard bakunze kwita Nyirangarama, avuga ko kubaka igihugu atari ukubaka amazu gusa cyangwa ngo abantu bagure amamodoka, ahubwo icyangombwa ngo ni ukubaka ubumwe, hagira umwe utsikira Abanyarwanda bose bagahuguruka bakamwegura.
Uyu mushoramari avuga ko ngo we nk’Umunyarwanda ndetse n’abandi, badakwiye kwemera gutakaza umuntu n’umwe noneho ngo bumve ko baryama bagasinzira.
Yagize ati “Byongeye noneho nk’umuyobozi w’intwari uri mu rwego rwa Jenerali byaraduhangayikishije kandi biracyaduhangayikisha, abacuruzi ni bo bukungu bw’igihugu kandi bw’isi, niba rero hari ikibazo tubona mu gihugu cyacu noneho mu bayobozi bacu kandi tuzi neza ko ari bo batugendera bakanudushakira inzira n’amasoko, ntabwo dukwiye kubyemera.”
Akomeza agira ati “Ibishoboka byose nzabikora, sinakubwira ngo jyenyine nagira icyo nigezaho ariko mfatanyije n’abandi banyarwanda mu mbaraga zose hari icyo twakora.”
Uyu mugabo we amaze gutanga amafaranga arenga miliyoni 3 mu kigega “Ishema Ryacu”, cyashyizweho ngo hakusanywe amafaranga miliyari y’ingwate Gen. Karenzi Karake yaciwe kugirango afungurwe by’agateganyo.
Kugeza ubu amafaranga arenga miliyoni 800 amaze kugera muri iki kigega.
Source Izuba rirashe