Uzayisaba Beatha w’imyaka 32 utuye mu Mudugudu wa Kokobe, Akagari ka Nyakabanda I, Umurenge wa Nyakabanda Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali yatawe n’umugabo babyaranye abana batatu none yibera mu nzu isakaye igice kubera ubukene.

Uzayisaba yabanye na Kubwimana Felecien nk’umugore n’umugabo bashakanya mu buryo budakurikije amategeko, ari na bwo babyaranye abana batatu.

Kubwimana yahise yisangira undi mugore, Uzayisaba n’abana be bahita bajya kuba mu nzu yubakishije icyondo, ishaje ndetse isakaye igice kimwe, itagira ubwiherero.

Icyo kibandahuri Uzayisenga abanamo n’abana be kiri iruhande rw’indi nzu nziza ariko iciriritse y’uwo mugabo babyaranye ariko ikodeshwa.

Inzu Uzayisaba abamo isakaye aho barara gusa ahandi ni ku gasi

Mu kiganiro uyu mubyeyi uri mu cyiciro cya Mbere cy’ubudehe yagiranye na IGIHE, yavuze ko yagiye kuba muri iyo nzu kubera kubura uko agira, nyuma y’uko umugabo we Kubwimana amutaye akisangira undi mugore.

Yagize ati “Iyi nzu naje kubamo na yo ni ye, nayijemo nyuma y’uko antaye akigira ku wundi mugore bafitanye abana batatu kubera ko nta bushobozi bwo gukomeza kuyishyura (iyo babagamo) nari mfite”.

Uzayisenga usanzwe utunzwe no gucuruza avoka ku gataro, avuga ko kuva umugabo yamuta abayeho nabi kuko nta n’indezo y’abana amuha.

Ati “Ndifuza ko yajya afasha abana be nk’uko buri mu byeyi abigenza, ikindi akanabaha umunani wabo wenda jye akandeka kuko abana bose barangana. Kuki se bariya babana abitaho abanjye ntashake kubamenya?”

Yakomeje avuga ko avuga yifuza ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakabanda bwamufasha bugasaba uwo mugabo kujya afasha bana be aho gushaka kubirukana mu kibanza cye ababeshya ko ari icy’umugore we wa mbere.

Uzayisaba akomeza asaba ko uwo mugabo Kubwimana yakwibutswa ko abana bose bafite uburenganzira bungana ku mutungo w’umubyeyi wabo.

Kubwimana ngo amananiza ni yo atuma atererana urubyaro rwe

Aganira na IGIHE ku murongo wa telefoni, Kubwimana yemeye ko aba bana batatu ari abe, avuga ko impavu adafasha uwo abo bana n’umugore bababyaranye ari uko Uzayisaba ahora amushyiraho amananiza.

Ati “Abana ni abanjye kandi na we yari umugore wanjye twari tumaranye imyaka Itanu tuza kunanirwa kubana kubera ubwumvikane buke nyuma y’aho yikuriye mu nzu namukodesherezaga akajya kuba hariya agamije kuba ari ho haba iwe.”

Uzayisaba ahagaze mu nze atuyemo n’abana be…Ubucuruzi bwa Avoka ni bwo bubatunze

Yakomeje avuga ko n’ubwo uyu Uzayisaba avuga ko ari we mugore we wa mbere, Atari byo ngo kuko mu gihe cy’Imyaka Itanu babanaga yari afite umugore basezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ibyo byemezwa no kuba umugore bari kumwe ubu bafitanye abana batatu, bakaba bamaze imyaka 15 bashakanye.

Ubuyobozi buvugaho iki?

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Karangwa Johnston, avuga ko agiye gukurikirana ikikibazo nyuma y’aho amenyeye ko Uzayisaba Beatha afite umugabo ufite ubushobozi, kuko mbere yari yamubwiye ko atishoboye gusa.

Ati “Mbere yari yambwiye ko agira ikibazo cy’ubushobozi buke bwo kurihira abana amafaranga y’ishuri, musaba ko nibajya gutangira yazaza ku murenge tukamufasha, ariko kuba menye ko afite umugabo wishoboye ngiye kubikurikirana”.

Karangwa yongeyeho ko kuba ababyeyi bombi bemeranya ko aba bana ari ababo nta kabuza bafite uburenganzira ku mitungo yabo anabasaba kujyana ku Murenge kugira ngo bashyirwe mu bitabo by’irangamimerere.

Kubwimana yitwaza ko imitungo ye ibaruye ku mugore w’isezerano, ari na yo mpamvu avuga ko iyo nzu ikodeshwa atari iye.

Itegeko no 22/99 ryo ku wa 12 Ugushyingo 1999 ryerekeranye n’imicungire y’umutungo w’abashakanye, impano n’izungura, rigena uburenganzira bungana ku munani uhabwa abana mu rugo.

Ingingo yaryo ya 43 rigira riti “Abana bose , nta vangura hagati y’abahungu n’ abakobwa, abariho n’abahagarariye abakomoka ku bana bapfuye mbere y’ababyeyi, uretse abaciwe kubera kwitwara nabi cyangwa guhemuka, bagira uburenganzira ku munani.”

Iyi ngingi ikaba inaha uburenganzira abana ba Uzayisaba ku mutungo wa Kubwimana, bityo akaba akwiye gusaranganya abana be bose uko ari batanu igice cye mu mutungo asangiye n’umugore w’isezerano.

Bamwe batewe impungenge n’uko bizamera igihe imvura izaba yongeye kugwa

Uzayisaba n’abana yabyaranye na Kubwimana

Placide KayitareAFRICAPOLITICSUzayisaba Beatha w’imyaka 32 utuye mu Mudugudu wa Kokobe, Akagari ka Nyakabanda I, Umurenge wa Nyakabanda Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali yatawe n’umugabo babyaranye abana batatu none yibera mu nzu isakaye igice kubera ubukene. Uzayisaba yabanye na Kubwimana Felecien nk’umugore n’umugabo bashakanya mu buryo budakurikije amategeko, ari na bwo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE