Polisi iratangaza ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Gicurasi 2014, ahagana saa sita z’amanywa yarashe umuntu ukekwaho ubujura hagati mu mujyi wa Kigali, mu bice birimo Banki ya Kigali n’ahahoze hakorera iposita.

Nkuko twabitangarijwe n’ababonye ibi biba, ngo nyuma y’uko yari amaze gufungura imodoka y’umuntu wigendera akibamo ibintu, abapolisi bagerageje kumufata ariruka. Uyu ukekwaho ubujura ubundi ngo bahimba Kirabura cyangwa K-Swiss, Polisi iravuga ko n’ubusanzwe yari mu bajura bashakishwaga kubera ibikorwa by’ubujura mu Mujyi wa Kigali.


Uyu niwe warasiwe mu mujyi wa Kigali ku manywa y’ihangu

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yavuze ko Polisi yamubonye ubwo yageragezaga kwiba ibintu mu modoka yari ihagaze kuri “Feux rouge” ziri haruguru y’isoko rya kijyambere rya SIMBA, kuri Centenary House ariko ngo imodoka ihaguruka atarabifata ngo abitware.

Abapolisi bari bamubonye bagiye kumufata ariruka, bahamagara umupolisi wari kuri BK, ari naho yirutse yerekeza ngo amufate, umupolisi amuhagaritse aranga akomeza kwiruka.


Umupolisi yamuhagaritse yanze ahita amurasa

Umupolisi yifashishije abaturage ngo bamufate aranga akomeza kwiruka, umupolisi mu kumwirukankana ngo amusatiriye yashyizemo isasu, nabwo yanga guhagarara akomeza kwiruka, umupolisi aramurasa.
Abantu batandukanye bavuganye n’ikinyamakuru Imirasire.com bavuze ko uyu mujura ngo yari yarayogoje ibice byo mu mujyi rwagati ku buryo abamuzi aho hafi ngo bari basigaye banatinya kwitaba telefone kuko ngo we na bagenzi be bazishikuzaga umuntu ku gutwi.
Bemeza ko Umupolisi ntako atari yagize ngo ahagarike uyu mujura ariko akanga, niko kumurasa isasu rifata mu rubavu. Nyuma yo kuraswa akaba yahise ajyanwa kwa muganga agihumeka.
Nababwira ko uyu ukekwaho umujura yarasiwe mu masangano y’imihanda umanuka ujya ku musigiti mu mujyi n’utambika ujya ku bitaro bya CHUK.

JMV Ntaganira – Imirasire.com 

 

Placide KayitarePOLITICSPolisi iratangaza ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Gicurasi 2014, ahagana saa sita z’amanywa yarashe umuntu ukekwaho ubujura hagati mu mujyi wa Kigali, mu bice birimo Banki ya Kigali n’ahahoze hakorera iposita. Nkuko twabitangarijwe n’ababonye ibi biba, ngo nyuma y’uko yari amaze gufungura imodoka y’umuntu wigendera akibamo ibintu,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE