Umuntu umwe niwe umaze kwitaba Imana abandi bajyanwa mu bitaro bakaba bamerewe nabi cyane bazira kuba baranyoye ibyo bamwe bise umutobe abandi bakabyita ubushera.

nyuma yo kunywa ibyo bamwe bise umutobe abandi bakabyita umusururu. Ibi byaraye bibereye mu murenge wa Rwezamenyo Akagari ka Rwezamenyo ya II .

JPEG - 152.1 kb
Nyakwigendera Kampire Gaudence asize abana bane

Bamwe mu baturage baganiriye mu kanya gashize na Imirasire.com bemeje ko Kampire Gaudence yamaze guhitanwa n’ibyo byo kunywa bihumanye.

Mu mpaka nyinshi bamwe mu baturage imbere y’umunyamakuru wa Imirasire.com bemeje ko ibyo banyoye ari umutobe abandi bakemeza ko ari umusururu abarikore bakunze kwita ubushera.

Nyakwigendera Gaudence Kampire witabye Imana azize ibyo binyobwa umurambo we wajyanywe kuri Polisi kugira ngo upimwe. Nyakwigendera akaba assize abana bane.

Uretse uyu witabye Imana hari abandi bane bari mu bitaro banyoye ibi binyobwa bakaba bamerewe nabi mu nda.

Avugana n’abanyamakuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwezamenyo Stella Mbabazi yavuze ko bamenye ko hari abantu banyweye ibintu bikabagwa nabi ndetse umwe akahasiga ubuzima.

Yakomeje avuga ko iperereza kuri iki kintu cyabayeho ryatangiye. Gusa akaba yasaba abaturage kwigengesera mu bintu bafata.

Nkindi Alpha