• Nyarugenge/ Cyahafi: Inzu y’ umuturage yibasiwe n’ inkongi y’ umuriro ibyarimo byose bihinduka umuyonga[Amafoto]

Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki ya 2 Mata 2017, inzu y’ umuturage iherereye ahitwa Cyahafi munsi y’ amashuri ya Cyahafi na Gereza ya Nyarugenge yafashwe n’ inkongi y’ umuriro yangirikiramo ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 20

Ni mu murenge wa Gitega, umududugu w’ Iterambere Akagari k’ Abahizi akarere ka Nyarugenge

Amakuru Umuryango wamenye ni uko iyo nkongi yadutse ku isaha ya saa munani.

Ngo iyo nzu yafashwe n’ inkongi nyirayo witwa Mbanji Didas n’ umugore we bafitanye abana babiri bagiye gusenga. Abana bari basigaranye mu rugo n’ umukozi. Uwo mukozi wari wasigaye mu rugo yatangaje ko iyo nkongi y’ umuriro yaturutse mu cyumba cya nyir’ urugo agakeka ko yaba yaturutse ku muriro w’ amashyanyarazi. Umukozi yavuze ko yihutiye gukiza abana.

Umukobwa uba muri uyu muryango yatangaje ko ibyari muri iyo nzu byose byahiye bikaba umuyonga. Ngo agereranyije byari bifite nk’ agaciro ka miliyoni 20.

Yagize ati “Nkurikije uko ibintu byari muri iyi nzu byanganaga, bifite agaciro ka miliyoni zigera kuri 20 z’amafaranga y’u Rwanda.”

Abaturanye nibo bahamagaye nyir’ urugo bamubwira ko inzu ye yafashwe n’ inkongi ndetse banahamagara polisi izana imodoka ebyiri zifashishwa mu kuzimya inkongi z’ umuriro.

Iyi nzu ifashwe n’ inkongi nyuma umunsi umwe gereza ya Gasabo nayo bibasiwe n’ inkongi. Ni mu gihe kandi nta mezi ane arashyira gereza ya Nyarugenge iherereye haruguru y’ iyo nzu yibasiwe n’ inkongi y’ umuriro.






Amafoto: Imbugankoranyamba