Nyarugenge: 5 bavuye i Wawa basubijwe kwa Kabuga kubera uburangare bw’Akarere
Urubyiruko rwavuye i Wawa rukakirwa n’Akarere ka Nyarugenge rukomeje kubogoza ruvuga ko ibyo kari kemeye kubafasha kabonye baje kagashyira agati mu ryinyo, kakababwira ko bakwirwariza none batanu muri bo bamaze kongera gutabwa muri yombi bafungiye kwa Kabuga, kuri iki kibazo abayobozi bw’Akarere barabateragana.
Aha ni mu birori byo gushyikiriza urubyiruko rwari rurangije amasomo no ku gororwa mu kiciro cya kane giheruka
Umwe mu bahagarariye urubyiruko ruherutse kuva i Wawa mu kiciro cya kane 52, rukakirwa n’Akarere ka Nyarugenge aravuga ko mbere yo kuva i Wawa hari ibyo ubuyobozi bw’Akarere bwari bwemeye ko buzabafasha.
Muri byo hari ukubakira no kubahuza n’imiryango yabo, gufasha abadafite imiryango kubona aho bacumbikirwa n’ibikoresho by’ibanze.
Gukemura ibibazo byagaragara kuri urwo rubyiruko bishingiye kubyo baba barakoze mbere yo kujyanwa i Wawa.
Kubafasha kubona akazi bababumbiye mu makoperative ajyanye n’ibyo bize cyangwa babahuza n’amakoperative.
Ndetse no gukurikirana imibereho y’urwo rubyiruko no kujya barutangaho raporo kuri Minisiteri ishinzwe urubyiruko buri gihembwe.
Yagize ati “Muri ibi byose nkubwiye uretse kutwakira bakatugurira ibyo kurya bagahita batubwira ngo twirwarize, tukajya tuza buri wa mbere, kuva twaza ntakintu na kimwe bari badufasha,….. niyo tubajije Gaston ubishinzwe aratubwira ngo tuzajye kubaza ahandi dushaka.â€
Akomeza avuga ko kuba Akarere karabatereranye kandi byatumye ubu bagenzi be batanu bamaze kongera gufatwa n’Inkeragutabara bakaba barasubijwe kwa Kabuga.
Aba ngo bafashwe kuko ntaho bari bafite barara nyamara ngo Akarere kari kemeye gufasha urubyiruko icyenda rwari rwagaragaje ko rutishoboye mbere yo kuva i Wawa kakababonera amacumbi.
Abo batanu bafunze ngo ni muri abo icyenda Akarere kari karemeye gufasha .
Agira ati “Bafashwe babuze aho barara kuko hari abaje bagasanga aho babaga barimutse, abandi basanga aho babaga barahasenye, abandi bagasanga imiryango yabo yagiye mu byaro,….â€
Uru rubyiruko rusaba ko ikibazo cyabo Leta yakitaho kuko bigaragara ko nyuma y’amasomo bize n’ibyo Leta yabatakajeho birimo gupfa ubusa kuko batarimo kubikoresha biteza imbere, banateza imbere igihugu cyabo nk’uko Leta ibajyana i Wawa yabyifuzaga.
Twahamagaye Munyabugingo Gaston, umuyobozi ushinzwe siporo n’umuco mu Karere ka Nyarugenge atubwira ko ntacyo yabivugaho ahubwo ibyiza ari uko twabaza umuyobozi w’Akarere (Mayor).
Ati “Njye ndi umukozi w’Akarere, icyo ushatse kubaza Akarere uhamagara Mayor cyangwa ba Vice Mayor, ntacyo umbaza, njye ntabwo ndi umuvugizi w’Akarere, ibyo mvuga byose n’ibyo nkora mbikora mu izina rya Mayor.â€
Twahamagaye Mayor w’Akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange atubwira ko ntacyo yabivugaho, amakuru dukeneye twayabaza Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza.
Ariko ntibyadukundiye ko tuvugana na Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza