Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yahaye inshingano zikomeye Umuyobozi Mushya watorewe kuyobora Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal, zirimo ku isonga ijyanye no kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera mu buryo bwimbitse no kunoza imitangire ya serivisi.

Nyamurinda Pascal yatowe atsinze Umuhoza Aurore bari bahanganye ku majwi 161 mu gihe undi yagize 35, mu matora yabereye mu cyumba cy’Inama cy’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Gashyantare 2017.

Mu ijambo rye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yeretse Nyamurinda ko afite inshingano zo gushyira mu bikorwa no kubungabunga ibimaze kugerwaho arushaho kujyana n’iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Icyo ngira ngo nshimangire n’uko umutwe umwe wifasha gusara, aba bantu bose ni imbaraga, bafite abo bahagarariye, mufatanyije mugashyira hamwe muzagera kuri ba baturage kandi nibo bafite ibisubizo kuko batabigizemo uruhare ibibazo byugarije umujyi nta cyashoboka.”

Minisitiri Kaboneka yagaragarije Nyamurinda inshingano esheshatu zimutegereje zigomba gushyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba.

Ati “ Ikintu cyihutirwa gikenewe mu Mujyi wa Kigali kandi kidafite amikoro ni igishushanyo mbonera kuko igihari ari rusange kandi dukeneye gukoramo ibishushanyo bigaragaza imiturire ku buryo bwimbitse. Hari gahunda zari zatangiye, birasaba ko mu bintu byihutirwa mwagishyiramo imbaraga, abaturage bakamenya aho batura, n’ibyo bagomba kubaka aho bafite ibibanza byabo.”

Yatangaje ko bagomba gushyirwamo imbaraga kuko n’ibikorwa bizafasha mu kurwanya akajagari, bikazanakuraho abitwaza ko nta gishushanyo mbonera gihari bakabyihisha inyuma bakubaka uko bashaka.

Ingingo ya kabiri ni ugukomeza kubaka ibikorwa remezo birimo kwagura imihanda minini mu Mujyi wa Kigali.

Minisitiri Kaboneka yagize ati “Iyi mishinga nayo igomba kwihutishwa kuko bizatuma umujyi uba nyabagendwa kandi itarangwamo umubyigano w’ibinyabiziga.”

Uyu mushinga kandi ujyana n’iy’abantu ku giti cyabo n’amashyirahamwe y’abishyize hamwe nayo igomba kwihutishwa kuko nayo imaze igihe kirekire itarakorwa.

Ingingo ya kane igomba kwibandwaho ni ukurushaho gusigasira umutekano.

Ati “ Umujyi ufite umutekano usesuye, ariko ugomba gukomeza kugira ubusugire ku buryo unogera abawutuye n’abawugenda. Mufatanyije n’izindi nzego, iyi nshingano nayo muzayiteho. Ni ibintu bigomba gukorwa bikaba umuco, ibyo n’ibishoboka n’ibindi byose bizihuta.

Kaboneka yasoje asaba Meya mushya kwita kuri serivisi zihabwa abaturage mu nzego zitandukanye.

Ati “ Ntabwo abantu bakwiriye gutangazwa no guhabwa serivisi nziza, igikwiye kudutangaza ni ukutazihabwa. Bayobozi mwese mubigire inshingano muzihutishe. Umuturage niba aje akugana ashaka serivisi niba bishoboka uyikore niba bidashoboka umwereke inzira ashobora kunyuramo kugira ngo bishoboke aho kugira ngo ukomeze kumusiragiza. Twese tugomba kumva ko ari inshingano zacu gufasha abaturage.”

Minisitiri yijeje ubuyobozi bushya bw’Umujyi wa Kigali, ko bazakorana bya hafi mu kurushaho kwiteza imbere ndetse n’igihugu muri rusange.

Nyamurinda Pascal yatowe ku majwi 161 kuri 35 ya Umuhoza Aurore

Nyamurinda Pascal wabaye umudipolomate w’u Rwanda i New York, ndetse akanaruhagararira muri Loni mu gihe cy’imyaka itanu, yatangaje ko kugira ngo ashyire mu bikorwa inshingano yatorewe azabigeraho agendeye ku mahame abiri y’ingenzi.

Ati “Nzi neza ko ubuyobozi bw’uyu mujyi wa Kigali burimo inshingano zikomeye. Tuzashyira imbere inyungu z’abaturage bacu tubinyujije mu nzego zose, imibereho myiza, ubukungu n’ubutabera. Imihigo yacu izagerwaho binyuze mu kumenya guhitamo neza ikitubereye ndetse no kumva inama zabo dukorana, inzego zose n’abafatanyabikorwa mu kugera kuri byinshi twiyemeje.”

Yijeje ko azaha agaciro igitekerezo cya buri muturage, afatanyije n’abayobozi n’izindi nzego zirimo iz’umutekano, abikorera n’imiryango itari iya leta, hagamijwe iterambere rusange.

Nyamurinda Pascal yasimbuye kuri uyu mwanya Mukaruliza Monique, wari uwumazeho iminsi 341, uherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia atarangije manda yari yaratorewe kuya 29 Gashyantare 2016.

Uyu mugabo w’imyaka 53 afite impamyabumenyi ya Kaminuza mu bijyanye n’Imibanire Mpuzamahanga (International Public Affairs) yakuye muri Université Catholique de Louvain mu Bubiligi, ndetse n’iy’icyiciro cya gatatu cya gatatu cya Kaminuza mu gukurikirana Imishinga (Project Management) yakuye muri Maastricht University mu Buholandi.

Nyamurinda yakoze mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubutasi n’Umutekano, NISS (National Intelligence and Security Services).

Yabaye umudipolomate w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York mu gihe cy’imyaka itanu mbere yo kugirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Irangamuntu, NIDA, kuva mu 2007, aza gusimburwa kuri uyu mwanya na Josephine Mukesha mu ntangiriro za Gashyantare 2017.

Nyamurinda Pascal arahirira inshingano nshya

Icyumba cy’Inama cy’Umujyi wa Kigali cyari cyuzuyemo abantu baje gukurikirana aya matora