Iburasirazuba – Mu murenge wa Nyamugari mu karere ka Kirehe abaturage baho bavuga ko bugarijwe cyane n’izuba ryateye amapfa imyaka yabo ikumira mu mirima ntibasarure ubu bakaba bugarijwe n’inzara, bamwe ngo bamaze no gusuhuka nk’uko babivuga.

Mukashyaka Peteronila avuga ko bugarijwe n’inzara

Nubwo turi mu gihe cy’umuhindo bo imvura babonye nke, barahinga ariko ntibyagera ku isarura nk’uko bivugwa na Petronila Mukashyaka na bagenzi be nka Maria Goretti Nyiramisigaro n’abandi twaganiriye.

Mukashyaka ati “Twarahinze birapfa, ntakigeze kizamuka. Twitungiwe n’Imana…ni Imana ibizi.”

Iri zuba ribangirije nyuma y’iryo mu mpeshyi naryo ryari ryarabashize mu kaga, ndetse ngo mu myaka ine ishize bagiye bagorwa n’ihinga kubera izuba ryinshi. Bemeza ko ubu hari n’abasuhutse bajya gushaka imibereho aho bejeje.

Umwe mu baturage ati “Abaturage bamwe bahungira mu duce turimo imvura, bamwe amatungo baragurishije amatungo arashira, abagabo barasuhutse bagiye gupagasa, rwose nta mwana ukirya saa sita”

Mukashyaka ati “ Umwana arakuririra mu maso ukabura icyo umuha. Muri macye inzara itumereye nabi, abantu benshi bamara gatatu ntacyo kurya ntaho wabona wapagasa.”

Icyo bifuza ngo ni uko ubuyobozi bubagoboka bukababonera icyo kurya kuko ubu ngo bafite inzara.

Nyiramisigaro avuga ko icyo biguza ari uko bafashwa kubona ibiribwa

Nyiramisigaro avuga ko icyo biguza ari uko bafashwa kubona ibiribwa

Mwiseneza Ananie Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamugari ntahakana iki kibazo ahubwo avuga ko bari gushishikariza abaturage guhunika mu gihe bagize umusaruro.

Ati “Icyo dushyize imbere ni uko igihe ikirere cyabaye kiza n’umusaruro wabaye mwiza abaturage tuzakomeza kubashishikariza kuzigamamuri bya bihe ikirere kitabaye kiza.

Mwiseneza uyobora umurenge wa Nyamugali

Mwiseneza uyobora umurenge wa Nyamugali

Amakuru dufite ni uko muri uyu murenge wa  Nyamugali hamaze kubarurwa imiryango igera ku 1 600 ifite ikibazo kihariye kivuye kuri aya mapfa ikeneye gufashwa igahabwa ibiribwa.

Ikibazo cy’imyaka yumiye mu mirima ariko si umwihariko wa Nyamugari kuko kivugwa no mu mirenge ya Mahama, Kigarama na Musaza.

Nyamugali ni umwe mu mirenge 12 ya Kirehe, utuwe n’abaturage basaga 37 000, ni Umurenge uhana imbibi na Tanzania ukaba ukunda kwibasirwa n’izuba ryinshi.

Imyaka yumye itazamutse kubera izuba

Imyaka yumye itazamutse kubera izuba

Iburasirazuba mu karere ka Kirehe

Iburasirazuba mu karere ka Kirehe

Mu murenge wa Nyamugari aho abaturage batubwiye ikibazo bafite

Mu murenge wa Nyamugari aho abaturage batubwiye ikibazo bafite

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW/Kirehe

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/12/inzara1.jpg?fit=960%2C540&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/12/inzara1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSIburasirazuba – Mu murenge wa Nyamugari mu karere ka Kirehe abaturage baho bavuga ko bugarijwe cyane n’izuba ryateye amapfa imyaka yabo ikumira mu mirima ntibasarure ubu bakaba bugarijwe n’inzara, bamwe ngo bamaze no gusuhuka nk’uko babivuga. Mukashyaka Peteronila avuga ko bugarijwe n’inzara Nubwo turi mu gihe cy’umuhindo bo imvura babonye nke,...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE