Abaturage batuye mu kagari ka Mumena, Umurenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge baravuga ko bafite ikibazo cya Ruhurura imaze gutwara ubuzima bw’abaturage 7 abandi bakahakomerekera.

Aba baturage bagaragaje iki kibazo nyuma y’uko ruhurura iri mu mudugudu w’itaba, akagari ka Mumena umurenge wa Nyamirimbo akarere ka Nyarugenge imaze guhitana ubuzima bw’abaturage 7 ndetse n’abandi bakahakomerekera.

Abaturage bamaze kugaragariza ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge ikibazo cy’iyi ruhurura, hahise haterana inama na bamwe mu baturage kugira bige iby’iki kibazo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge madame Kayisime nzaramba avugana n’aba baturage, yababwiye ko iki kibazo bakibona ariko ntamikoro ahari ubu ariko kizashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.

Bimwe mu bibazo abaturage babajije Mayor w’Akarere ka Nyarugenge; n’iby’uko ikibazo cy’iyi ruhurura kimaze igihe kirekire dore ko na Mayor yasimbuye yari yarabijeje ko iki kibazo bagiye kugikorera inyigo gikemuke.

Mu izina ry’akarere avugana n’itangazamakuru umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe ubukungu, yashimangiye ko umushinga w’inyigo wo kubaka iyi ruhurura ugiye gukorwa .

Cyakora uyu muturage wari munama ngufi mayor yagiranye n’abaturage yatangaje ko iby’uyu mushinga w’inyigo yo kubaka iyi ruhura bihora byigizwayo kubwe akaba yarazi ko ahubwo izubakwa muri uyu mwaka wa 2017.

Nk’igisubizo cy’ihuse, ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bwavuze ko bugiye gukora n’ubwo gufunga inzira inyura iruhande rwa ruhurura ndetse n’ibiraro abaturage bari barubatse no kwimura abaturage bahaturiye.

Iki gitekerezo cy’ubuyobozi bw’Akarere, abaturage baturiye iyi ruhurura bavuze ko kibagoye kuko ngo umubare munini udafite ubushobozi bwo guhita bimuka gusa bakibaza aho akarere kazaberekeza.

Aba baturage bavuga ko n’ubwo ubuyobozi buvuga ko amazi ava ku nzu zabo ari cyo kibazo gikomeye, bo bemeza ko amazi yagiye yagura iyi ruhurura amenshi ava muri za rigore z’imihanda yubatswe, ndetse n’ava mu tundi tugari, bagasaba ko nibura ubuyobozi bukwiye gukorana na ba rwiyemezamirimo bakabakopa ibigega by’amazi kuko abenshi batanafite aho bacukura ibyobo bifata amazi.

Gusa n’ubwo ubuyobozi buvuga ko iyi ruhurura ishobora kuzakorwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, ishobora kuzatwara miriyari y’amafaranga y’u Rwanda ariko ngo abaturage bishyize hamwe bagatanga umusanzu wo kubaka iyi ruhurura iyi mirimo ishobora kuzihuta igakorwa vuba.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/05/nyamirambo.png?fit=600%2C471&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/05/nyamirambo.png?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSAbaturage batuye mu kagari ka Mumena, Umurenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge baravuga ko bafite ikibazo cya Ruhurura imaze gutwara ubuzima bw’abaturage 7 abandi bakahakomerekera. Aba baturage bagaragaje iki kibazo nyuma y’uko ruhurura iri mu mudugudu w’itaba, akagari ka Mumena umurenge wa Nyamirimbo akarere ka Nyarugenge imaze guhitana ubuzima bw’abaturage...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE