Nyamasheke: Umuganga akurikiranweho kurigisa icyuma gipima abarwayi
Amakuru aturuka mu bitaro bya Bushenge biherereye mu karere ka Nyamasheke, aravuga ko hashize ibyumweru 2 hibwe icyuma kimwe rukumbi cyakoreshwaga mu gupima zimwe mu ndwara zirimo umuvuduko w’amaraso, umutima, indwara z’ubuhumekero n’ izindi. Ibura ryacyo ryaviriyemo umuganga umwe (Medecin) wari waraye izamu n’abaforomo 3 gufungwa.

Iki cyuma cyabuze mu ijoro ryo ku wa 28 rishyira kuwa 29 Werurwe, muganga umwe hamwe n’abaforomo bibaviramo gufungirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Ruharambuga, iherereye muri aka karere ka Nyamasheke.

Nk’uko  Bwiza.com yabitangarijwe n’umuyobozi w’ibi bitaro w’agateganyo, Dr Nkurunziza Vedaste, yatangaje ko cyabuze hagati ya saa munani na saa kumi n’imwe z’igitondo kuko aho cyabaga hatakingwaga.

Yagize ati “Ni icyuma gikomeye kigezweho, gipima indwara nyinshi zirimo iz’umuvuduko w’amaraso, iz’ubuhumekero, iz’umutima n’izindi, cyaburiwe irengero mu buryo budasobanutse”.

Ibura ry’iki cyuma, icyuho mu bitaro

avuga ko iki gikoresho gifite agaciro ka 1.300.000 y’amanyarwanda,   cyateye icyuho  gikomeye muri ibi bitaro ku bipimishaga izi ndwara kandi benshi cyane.

Akomeza avuga ko ubu  babaye bifashisha  udukoresho tudafite ingufu tureba umuvuduko w’amaraso n’uko umutima utera gusa ariko ibikorwa bikomeye byabaye bihagaze.

Ati’’  Cyari icyuma kigezweho gikoresha umuriro w’amashanyarazi kinakora mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ubu turifashisha utwuma duto dukoresha amabuye by’amaburakindi, tureba gusa umuvuduko w’amaraso n’uko umutima utera, ibindi ntidushobora kubifata kandi byari bikenewe cyane.’’

dr

Dr Nkurunziza Védaste, umuyobozi w’ibitaro bya Bushenge

Uyu muyobozi avuga ko ubu barimo gushaka icyakorwa n’ubwo bitoroshye, ati: “Tugiye kureba icyakorwa, turebe mu bushobozi dufite niba hagurwa ikindi ariko na byo biradukomereye,  icyakora inzego zose bireba twamaze kubizimenyesha.’’

Bamwe mu baturage bafite indwara zapimwaga n’icyo cyuma baganira na Bwiza.com, bagaragaje ko bahangayikishijwe n’iyibwa ryacyo by’umwihariko ko cyapimaga indwara zica amarabira igihe zidasuzumwe neza, bagasaba MINISANTE kugira icyo igikoraho hataragira umuturage uhasiga ubuzima.

Ati “turahangayitse cyane aho twumviye ko kiriya cyuma cyabuze kuko izi ndwara zishobora kwica umuntu amarabira. Kuba serivisi cyadufashagamo zidashoboka kandi cyari kimwe rukumbi na we  ari wowe ntibyabura kugukura umutima”.

patient

Urukiko rwafunguye  3, umwe arasigara

Ku wa Kane tariki ya 13 Mata 2017, nibwo urukiko rw’ibanze rwa Shangi rwaburanishije urubanza rw’aba uko ari bane bakurikiranyweho kunyereza iki cyuma.

Umukozi w’ibitaro ushinzwe abakozi n’imari, Nkurikiyimana Edmond, wakurikiye iby’uru rubanza, aganira na Bwiza.com kuri uyu wa 15 Mata, yatangaje ko ubu batatu bafunguwe, umwe yasigayemo, urukiko rwamukatira igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo.

Ati: Uwasigayemo basanze afite amafoto y’icyo cyuma muri telefone ye, abandi barafunguwe ariko bazajya bitaba 1 mu cyumweru”.  Yakomeje avuga ko icyuma cyibwe ari ikizwi ku izina rya “Patient monitor” cyibiwe muri serivisi ya urgence.

Ibitaro bya Bushenge biherereye mu Ntara y’Iburengerazuba, akarere ka Nyamasheke, byagizwe ibitaro by’ Intara, biganwa n’abarwayi baturuka muri aka karere no mu tundi bihana imbibi.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/04/Bush.jpg?fit=817%2C613&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/04/Bush.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSAmakuru aturuka mu bitaro bya Bushenge biherereye mu karere ka Nyamasheke, aravuga ko hashize ibyumweru 2 hibwe icyuma kimwe rukumbi cyakoreshwaga mu gupima zimwe mu ndwara zirimo umuvuduko w’amaraso, umutima, indwara z’ubuhumekero n’ izindi. Ibura ryacyo ryaviriyemo umuganga umwe (Medecin) wari waraye izamu n’abaforomo 3 gufungwa. Iki cyuma cyabuze mu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE