Nyakubahwa Mzee “udasaza”
Nakurikiye ikiganiro mwagiranye n’ urubyiruko rw’ indobanure ruba rwatoranyijwe mugitaramo cy’ “ibonekerwa rya Perezida wa Repubulika” .
Nakunze ukuntu mwavuganaga ituze musobanurira “abana “ ukuntu mwe mubyina muvamo , ko bagomba gukomeza urugendo kunzira mwabaharuriye .
Gusa bariya bana b’abatesi bashobora kuba batumvishe amarenga mwabaciriye. Ibihe turimo biragoye , njye rwose impungenge mufite ndazumva.
Abana bibera mubiyobyabwenge; iby’ igihugu ntacyo bibabwiye , amakuru mwahawe rwose niyo.
Ndagirango ariko mbabwire ko kuba urubyiruko rwacu rwarasinze “ rugapancika” ari amakosa yanyu nyakubahwa.
Nonese , ko muba mwatetesheje abo bana, mukababeshya mukabanoza , mukigira intama y’ Imana imbere yabo, bajya kuri terrain bagasanga “bitamatchinga “ babigenza bate?
Murababwira ko bagomba kwisanzura ntawe babujije amahoro , bazi ukuntu mubaneka mugafunga , mugashimutisha uwo mushatse , bwacya bakumva ngo yiyahuje imisatsi muri cachot !
Murababwira gukunda igihugu bakazavumbura ko ari ugukunda leta yanyu byabananira bakicwa cyangwa mukabita ibigarasha, mugasenyera ababyeyi babo , mukabanyaga izuba riva !
Mubabwira amagambo meza mutuje nkaho mudakuriye systeme yujuje safe houses muri za karitiye bamwe muri abo batesi batuyemo, zikorerwamo iyicarubozo nkaho ari ibisanzwe cyane umunsi kuwundi .
Abo bana barara amajoro se mugirango bayobewe ibyo systeme yanyu yitwikira ikayakoreramo , aho ibikorera n’ abo ibikorera?
Bayobewe se ukuntu byoroshye kwisanga muri boot y’ imwe muri bya bimodoka twita ibicurama bakagenda ubutagaruka ?
Ese kuki mutajya mumanuka ngo mujye gutumira na ba bene ngofero muri “meet the president “ cyangwa ngo mujye iyo baba nabo muganire nabo?
Aho si uko mutamenya icyo mubaganiriza ?
Dore bo aho baba bari , dore ibyo bo bahoramo : mumihango y’ abasaba imbabazi n’ abababarira, bari kujisho rya ba bahungu banyu twita “abayobozi”.
Gusaba imbabazi no gutanga imbabazi bihoraho hirengagijwe bihoraho amahano n’ubwicanyi abasirikari mwari mukuriye babakoreye , banakomeje kubakorera mu itoteza ryabo rihoraho.
Nyakubahwa “udasaza” nyamara , hari ikibazo mukomeje kwirengagiza !
Ubwisanzure mwahaye bamwe ni ubwumurengwe .
Ubwisanzure mwambuye abanyarwanda bitinde bitahe bazabwisubiza!
Amagambo meza asinziriza ntabwo ashobora kwibagiza umujinya n’ inzika mumaze imyaka mubitsa mumitima y’abanyarwanda , mwabamirishije agahinda kumunwa w’imbunda ariko ntacyo bibagiwe !
Ko mwe mwiteganyirije mugatoresha rya tegeko rivuga ko nta cyaha nakimwe muzigera mubazwa ( akumiro!) ;uwagereranyije abanyarwanda muhora mubeshya ko mwaje gucungura nk’amagi agomba kumenwa kuki ntacyo abazwa kuri ayo magambo?
Harya ngo agahinda kajye gafungirwa mukabati?
Amahano amaze kuba uruhuri.
Nyakubahwa “udasaza “ rero , umunyarwanda yaravuze ngo utanga ubumenyi arabwibanza ; ndabasaba gusubiza ubwenge kugihe , mugakoresha ubwonko bwanyu , mukaturinda iyindi ntambara , mukareka kutubeshya no kutwigiraho malaika mutari nimba koko mukunda u Rwanda!
Christine Muhirwa