Nubwo Ruswa yaciwe mu’rwanda,Huye – Abaturage bakusanyije 1 600 000 ngo babone amashanyarazi baraheba
Imiryango isaga 100 ituye mu kagali ka Nyakagezi gaherereye mu murenge wa Huye akarere ka Huye, irasaba kurenganurwa nyuma yo kwishyura amafaranga asaga miliyoni n’ibihumbi 600 ngo babazanire amashanyarazi, ariko ntabagereho kuko ngo rwiyemezamirimo  yaguze urusinga rwa make rutujuje ubuziranenge ku kagambane k’ umutekinisiye wa EWSA nkuko abatuye aha babyemeza.
Aba baturage bavuga ko babisabwe n’ubuyobozi bihaye intego yo kugura urusinga rwagombaga kuzengurutswa agace batuyemo ndetse n’amapoto yo kurumanikaho.
Bamaze kubona amafaranga basabwaga ngo ibi bikoresho bigurwe, rwiyemezamirimo Augustin Mazimpaka afatanyije na Mugabo Leonard, umukozi wa EWSA, baguze urusinga rwa make kandi ngo rutujuje ubuziranenge.
Uhagarariye aba baturage Semana Emmanuel avuga ko urusinga rukimara kugurwa, umuyobozi w’ ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi n’umuriro w’ amashanyarazi mu karere, yabasuye mu mpera z’ Ukuboza umwaka ushize maze nyuma abandikira ibarwa ibamenyesha ko ibyakozwe n’abiyitiriye EWSA, nta gaciro bifite.
Uretse ubuyobozi bwa EWSA mu karere ka Huye, n’ubuyobozi bwayo ku rwego rw’ igihugu bwarabasuye, ariko ngno ntibatangariza abaturage umwanzuro bwafashe kuri iki kibazo nkuko bitangazwa na Semana utuye mu murenge wa Huye.
Nyuma aba bagabo bari bashinzwe kugura ibi bikoresho aribo rwiyemezamirimo Augustin Mazimpaka ndetse n’umukozi wa EWSA, Mugabo Leonard batawe muri yombi.
Aba baturage bavuga ko ikibabaje ari uko bikokoye bakagurisha udutungo biteguye kubona umuriro mbere ya Noheli y’ umwaka ubu bakaba barahombye ayo mafaranga bakabura n’amashanyarazi.
Tuyisenge Védaste, umuyobozi wa EWSA, ishami rya Huye yatangaje ko bitewe n’uko uwaguze uyu mugozi yahoze ari umukozi wabo, bagiye guha abo baturage umuriro ku buntu.
Yongeraho ko iyo baramuka bifashishije uyu mugozi mu guha aba abaturage umuriro, byashoboraga guteza impanuka impanuka ikomeye.
Nubwo abaturage bishimira ko ikosa ryari rigiye gukorwa ryagaragaye ndetse abari bagiye kurikora bakabihanirwa, ariko bavuga ko batanishimiye gutinda gukabije kwa EWSA mu kubaha amashanyarazi, kuko batagomba kuzira uwo mukozi umwe kandi barishyuye serivisi.
Amafaranga yari yatanzwe yose hamwe angana na miliyoni n’ibihumbi maganatandatu na mirongo ine na bibiri (1, 644,000) harimo ay’ubudeha angana na miliyoni n’ibihumbi maganabiri na mirongo inani na bibiri n’amafaranga maganane (1, 282,400).
Aba baturage bakaba binubira iki gihe gishize baratanze amafaranga ariko bakaba batabona amashanyarazi.
Leta ibinyujije mu kigo cya EWSA iri muri gahunda yo kugeza amashanayarazi hirya no hino mu byaro, n’ubwo hari hamwe na hamwe binubira ko bikorwa nabi, nk’aha mu murenge wa Huye aho bo bari banishyuye ngo abagereho.
Umuseke.com.
Nyunvira nawe, Ubwo abo bajura iyo babona urwaho bagahunga u Rwanda bibabicika ngo kagame arabahohotera!!