Ku wa gatandatu tariki ya 12 Gicurasi 2012, abantu baturutse mu mpande zitandukanye za Leta Zunze ubumwe z’Amerika bahuriye ahitwa Oskaloosa muri Iowa kugira ngo bakore imyigaragambyo yo kwamagana Perezida Kagame waje kwakira impamyabushobozi yahawe na Kaminuza ya William Penn ndetse no kuvuga ijambo mu muhango wo gutanga impamyabushobozi.

Abigaragambya baturutse mu miryango itandukanye iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse n’amashyaka ya Politiki y’abanyarwanda.

Mu ibaruwa ifunguye yandikiwe abayobozi ba Kaminuza ya William Penn, haragaragazwa ibyaha by’indengakamere Perezida Kagame yakoze ataraba umukuru w’igihugu na nyuma yaho ndetse uburyo akomeje kuniga demokarasi no kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Nk’uko byatangajwe n’umwe mubateguye iyo myigaragambyo, Bwana Theophile Murayi abigaragambije baturutse ahantu henshi nka New York, Michigan, Texas, Tennessee, Maryland n’ahandi. Yavuze kandi ko bari bwigaragambye umunsi wose kugeza imihango yose iri kubera muri iyo Kaminuza irangiye.

Hari amakuru avuga ko President kagame bamushyikirije ikirego ku bwicanyi akomeje gukorera abanyarwanda ndeste n’abanyamahanga ubwo yari muri uwo muhango. Doctor Paul Kagame utazi nibihekane byicyongereza dore ko nikinyarwanda kimugora, akomeje kubona Impamya bumenyi zikirenga kubera abikorera kugiti cyabo baba bakeneye amafaranga. Sibwo bwambere Dictators bahabwa izingirwa mpamyabushobozi nkuko twakomeje kubyandika Iddi Amin, Mobutu Seseko, Abacha wa nigeria, namwene Gadhaffi witwa  Saif bose barazihawe.

 

 

 

 

 

Nubwo bwose uhagarikiwe ningwe avoma ntibyabujije inkumi nabasore Kwamagana Dr. Kagame

.