Ntibizagire uwo bitangaza ejo Dr Frank Habineza abaye Perezida w’ u Rwanda !
Mugihe opozisiyo nyarwanda iri hanze y’igihugu ikomeje munzira yo guseta ibirenge no kwirengagiza ibiganiro mhaka ngo igaragarize abanyarwanda intekerezo ngenderwaho y’ amatsinda atandukanye ayigize , abanyepolitike nka Dr Frank Habineza bamenye gukina politike yashoboye iyi leta y’ igitugu yigize kagarara!
Yandikishije ishyaka rye , yemererwa kuryamamaza nubwo bamwohereje gukorera mitingi mu irimbi , bakanamwicira urwagashinyaguro abayoboke batari bake, abandi bakabafunga…
Dr Frank Habineza twaramusuzuguye, turanamuseka cyane cyane igihe ishyaka rye ryahabwaga imyanya ibiri munteko y’ inkomamashyi y’ iyi leta ikomeje gukoloniza abanyarwanda, ariko nk’umunyepolitike , uwavuga ko ari mubazi kubara ntiyaba yibeshye .
Mbona Dr Frank Habineza azi ikimwicaje muri iriya nteko , yakwitwa umukozi wa FPR, yakwitwa n’ibindi bidashimishije , ibyo ari byo byose arashishoza nubwo kuri ubu guhakwa no kwiyoberanya umuntu akigaragaza nk’ utagira ubwenge ari byo bigezweho (- kandi si mu Rwanda gusa iyo mico iba kuko no hanze ya system ya FPR bihavugwa !)
Dr Frank Habineza ashobora kuzaba nkawawundi bavuga mumigani gakondo yacu, wihanganye agahinga igiteme cy’ inkuba, cyangwa wawundi witonze agakama ishashi. Amaherezo ashobora kuzamira ibinoze tugatungurwa!
Dr Frank Habineza ashobora kuzaba Felix Tshisekedi w’ u Rwanda.
Christine Muhirwa