NTAWUTANGA ICYO ATAGIRA
urubyiruko ntiyari mabi ahubwo nuko yasojejwe nitera bwoba no gutukana. Â Bivuze ko ibyo yababwiye byahise bihinduka ubusa (meaningless).
Ikindi cyaniniye kumva kuri President Kagame nuko ibyinshi avuga bizima ntabwo bihura nibikorwa bye. Bivuga ko wenda hari abamwandikira ibyo agomba kuvuga noneho yagera hagati bikamupfana kuko sibyo we aba afite k’umutima cyangwa atekereza. (Imvugo siyo ngiro).
Yagize ati!! Urubyiruko bivuze agaciro wihesha, ubwenge, umutima ukunda igihugu, imbaraga. Â Utanga urugero rw’agaseke ., uti agaseke kaba agaseke nyako aruko hari ikirimo. ubwo n’ubwenge, urukundo, agaciro n’imbaraga. Uti iyo agaseke ntakirimo ntacyo kaba kavuze.Ugira uti abana barerwa n’ababyeyi ndetse bakanabahesha agaciro, bakabarinda inzara ngo batarwara bwaki uti iyo umwana arwaye bwaki burya igera no mumutwe naho hakangirika. Banyarwanda ndagirangongire icyo mvuga kunyigisho President Paul Kagame yagejeje k’urubyiruko. Njye mbona ko yajijishishe urubyiruko kuruta kurwigisha..Amagambo yatangiye abwira
Nyakubahwa President Paul Kagame ngire icyo nkwibutsa hamwe nabo babyeyi gito barimo muzee Tito Rutaremara , na afande Kabasha muri benshi (few to mention). Kuva muri 1988 ndetse na mbere yaho kugeza 1994 mwakoranye nurubyiruko (ubuseke) bwujuje ibyangombwa byose navuze hejuru. Urwo rubyiruko rwerekanye ubwenge,ubutwari,ubwitange,umurava,imbaraga, n’urukundo rw’Igihugu. ubu mwambwira irengero ryabo? Abari mungabo, abari mu bu cadre barihe babaye ho bate? Abacitse amaguru, amaboko,imiwana n’amazuru ntibikibaho bataye ibara. Abana babakobwa mwarikumwe muntambara wagaburiye ibisiga ukabahekesha umusaraba bakaba bamwe barapfuye bawikoreye andi tukaba tukiwuhetse kurinda turunduka? Nonese urwo rubyirutse narwo wibutse amazi arenga inkombe rutandukaniye he nurwo wahemukiye? Â Aho ubwo ntacyo mwaba mwikanze?
Abo bana uvuga ko bakwiye kurerwa n’ababyeyi  bazabakurahe? Abenshi mwarabishe, abandi bafungirwa ibitekerezo byabo  abandi mubatanya n’imilyango, abandi baraguhunga hasigara wowe na bayoboke bicyahoze cyitwa RPF/RPA>  ubu umuntu atabonera izina, Abobana bose babaye abande?  Hari urubyiruko ruri mu mashyamba ya congo ubu wanze kumva ngo bagusobanurire ibyabo kandi bangana nabo bari bakwicaye imbere, ahubwo urarenga wemerera abasize bakoze amahano ndetse akaba ari nabo basize banitse urwo rubyiruko kugahinga. Iyo uvuga urubyiruko uhera he ukageza he kandi uba uvuga abahe?
Uti urubyiruko murabe maso kandi mube intwari hatazagira udusubiza mumateka mabi. Ayo mateka mabi uvuga, ahera he? akageza ryari? ko ntagihe Urwanda rutaranzwe n’amateka mabi? Ayigihe cy’Ubwami sinyazi ariko aya repuburika yambere, iyakabili niyagatatu yo ntuzambeshye kuko nayabayemo yose> Ahubwo byahumuye kumurari.
Uti iyo ubona ubuyobozi harimo kubeshya, ubusambo, n’urwango uge umenya ko ntakigenda muri ubwo buyobozi ( indeed)
Kubeshya; harigihe mujya mufata umwanya ngo mutekereze ko ubuyobozi bwa leta yanyu muyobora ko bwashingiye kubinyoma gusa, nonese ubu ntibimaze kugaragarira isi yose? Uti rwose ntabwo twigeze dukandagira muri congo ntanubwo twigeze twivanga mubibazo bya congo. Warangiza ukivugira ubwawe London kuri Rwanda Day uti abo bambariza ibibazo bya congo hano, babimbarije muri congo?
Urwangano; Wari wabona umuntu wanga abandi, banamuhunga akabakurikirana ngo abavushe ubuzima atabahaye? Abafungiwe kuva indimwe cyangwa abo mwishe mubaziza ubuvandimwe bafitanye nabo mwanga? Â Abazira ibitekerezo byabo nkaho bo batemerewe gutekereza? Ndavuga Afande Nduguteyi, Rutayisire Shaban, Tega, Ruzindana, Gashumba , Muzee Rujugiro, Rwisereka, Victoire Ingabire, Mushaidi , Afande Rugigana. (lost count).
Ubusambo; Umutungo w’Igihugu unyerezwa buri munsi. President Julius Nyerere yagaritse imirimo ye nyuma y’imyaka myishi muri leta ariko state niyo yamwubakiye inzu yokuruhukiramo, none reba iwacu indege nizose, amazu sinakubwira, amahoteri ahenze, ubuse nikihe gihugu kiri stable nka Tanzaniya?
Koko umubyeyi ategeka abana gusaba imbabazi z’Ibyaha batakoze? Psychological torture? Ubwo uzineza ko biriya mwakoze bizagirira ingaruka mbi abo bana?
Uti na bwiye abasilikare ngo ntibakanyereke ayo marorerwa ejo bitazatuma ngira ibitekerezo bitajyanye nibyo nshinzwe> Wari uzi se burya icyo uzaba cyo? Ubwo ibi ntibyatuma umuntu yibaza icyatumye President Pasteur Bizimungu akorerwa ubugome bwa kariya kageni? Nahose abasilikare bagiye bapfa impfu zidasobanutse?
Ko wabwiye urubyiruko ibyabereye kuri bariyeri ? iyo ukomeza ukanababwira ibyabereye ikibeho? Ko watumye abana babisabira imbabazi none se ninde uzasaba iza Kibeho?
Babyeyi nimutabare urubyiruko , koko mwakwamaganye iriya mico mibi yo gutukana n’itera bwoba bikomeje kwerekwa nabayobozi b’Igihugu ko muzajya kwisanga mugasanga urubyiruko rwararenze ihaniro niba rukomeje kumva ibitutsi n’itera bwoba? Kandi uriya muco ubundi ntituwusanywe. (abanyarwanda) Kera twarangagwa numuco none dusigaranye kurangwa nibisebo? Â Haraho mwigeze mwumva mu mateka yu Rwanda umuyobozi aterwa amagi n’amase yindogobe? Ubuse ibi tuzabyandika dute mu mateka yacu koko? Â Ahaaaa!!!!!Narumiwe koko. Ngo “umukobwa abumwe agatukisha bose” Mugire amahoro y’Imana Banyarwanda Banyarwandakazi,
Jeanne Umulisa
https://inyenyerinews.info/politiki/ntawutanga-icyo-atagira/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/07/PK-ATANGA-IMBABAZI.jpg?fit=600%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/07/PK-ATANGA-IMBABAZI.jpg?resize=110%2C110&ssl=1POLITICSurubyiruko ntiyari mabi ahubwo nuko yasojejwe nitera bwoba no gutukana. Â Bivuze ko ibyo yababwiye byahise bihinduka ubusa (meaningless). Ikindi cyaniniye kumva kuri President Kagame nuko ibyinshi avuga bizima ntabwo bihura nibikorwa bye. Bivuga ko wenda hari abamwandikira ibyo agomba kuvuga noneho yagera hagati bikamupfana kuko sibyo we aba afite k'umutima...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS