Mugihe  Kagame akomeje Gahunda ye yo kubagarira ingoma ye  acengera imiryango mpuzamahanga , ashushanya impinduka muri politike yabeshye mpatsibihugu, abamurwanya  bibereye mumpaka bibaza kuri Hutu -Tutsi y’ abo yasimbuje ibikomerezwa byo mugatsiko ke byari byarigize indakoreka.

Bamwe bati ese Maj Gen Albert Murasira ubwo ari ex-FAR si umuhutu ? Abandi bati uramenye uramenye ni Umututsi!  Bati Prof Shaka Anastaze ni bwoba , bati erega umenye ko ise afungiye jenoside !

A-Ha!

Abanyarwanda nyamara turacyarwaye amoko kandi  bizatugora kugira icyo duharanira kizima nitutayakira !

Maj Gen Albert Murasira , yaba umuhutu cyangwa umututsi , kuba yaravuye Kongo ari Kapiteni akaba ageze kurya Generali  ngirango birahagije kumva uwo ari we : ni umusirikari wa Kagame.

Usibye kuba ari umunyabwenge , ngo akaba azi no kuregana mucyayenge , ikizere Kagame ukunda amakuru yaba amugiriye , amuhemba Minisiteri y’ ingabo ya Kabarebe  kirumvikana.

Kagame we ntakireba  Hutu-Tutsi atyo nubwo ari intagondwa y’ umututsi  wanga abahutu urunuka . We ahugiye mu kubeshyera u Rwanda ikoranabuhanga kandi nta muriro abaturage bigirira ,aratwereka agaciro k’umuryango we ucyeye  kuri twitter, mugihe abasenyewe nibiza batarabona aho begeka umusaya, abandi barembejwe n’amavunja  na malariya.

Araha  rugari umwicanyi  we Dan Munyuza amugira  shefu wa Polisi byeruye , arohereza Gasana Rurayi gutegeka intara yumvishemo  abamutinyutse kugirango bamujonjorere abo aketsemo Sankara.

Arikiza abari bamaze kumumenyera  ashyiramo amaraso mashya y’ abatazamugora gutegeka.  

Arinjiza abazi gutekinika imibare y’ ubumwe n’ ubwiyunge , n’ ubukire u Rwanda  rudafite .

Ariyegereza abo Kabarebe yamwigishirije “kumukunda nk’ igihugu”.

Kagame aratera intambwe adusiga mumpaka zidakenewe.

 

Igikenewe uyu munsi , ni ugukemura ikibazo cya opposition nyarwanda ifite  cy’ ubuyobozi

( leadership).

Dufite abayobozi benshi  badashobora kwicarana ngo baganire  bitoranyemwo umwe twashyigikira .

Dufite opposition y’ abayobozi benshi  badashaka guhangana kumugaragaro ngo tumenye  uwo twashimira ibitekerezo tumujye inyuma !

Dufite  opposition mbona idasobanukiwe  nicyo irwanira cyangwa nuwo irwanya  kandi we yararangije kuyibona uko iri , akaba yaranashyize ingamba zo kuyishyira hasi kumurongo .

Dufite opposition icenganira mubwiru yo ubwayo aho kugirango ishyire abakinnyi  na gahunda zabo ahagaragara ngo tubashyigikire cyangwa tubamagane !

Gukomeza muri iyi nzira  byaba ari uguhemukira abanyarwanda  bamaze kwitangira igitekerezo cy’ uRwanda rwiza , u Rwanda rw’ ubwisanzure , u Rwanda intwali zacu zitangiye .

 

Christine Muhirwa