Umukuru w’igihugu cy’u Burundi Pierre Nkurunziza yavuze ko nta kibazo na kimwe afitanye na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ahubwo ko adahwema kumusengera ndetse ngo icyo u Burundi bwifuza kandi buharanira ni umubano mwiza hagati yabwo n’u Rwanda.

Perezida Pierre Nkurunziza yatangaje ibi mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru bitandukanye ndetse n’abarundi muri rusange cyabaye kuri uyu wa 30 Ukuboza 2015 nk’uko urukuta rwa Twitter ya Perezidansi y’u Burundi rubyerekana.

Ahitwa Gitega niho Nkurunziza yahuriye n’abanyamakuru benshi cyane bagirana ikiganiro ndetse n’abarundi aho bari hose bahawe umwanya bagahamagara ku ma Telefone bakaganira n’umukuru w’igihugu.

Nkurunziza mu magambo ye bwite yavuze mu rurimi rw’ikirundi yagize ati:” Nta kabi na kamwe kazova mu Burundi kaja kubangamira n’u Rwanda. Abanyarwanda ni ababanyi dusangiye vyinshi, amata… Nta mubano mubi twifuza. Umubanyi ni we muryango, ararivumereye nta mubano mubi dushaka ku Rwanda dutegerezwa kubana neza.”

JPEG - 70.2 kb
Perezida Nkurunziza yazindutse aganira n’itangazamakuru.

Ubwo umunyamakuru yamubazaga kuri Perezida Kagame, Nkurunziza yijeje ko nta kibazo gihari hagati ye na Perezida Kagame, ahubwo ngo ntahwema kumusengera nk’umuyobozi washyizweho n’Imana.

Muri iki kiganiro kandi Perezida Nkurunziza yemeje ko nta kibazo cy’ubwoko kiri mu Burundi ashimangira ko umukoloni w’Umubiligi ari we wazanye amoko mu Burundi kugira ngo abone uko ategeka abantu bafite umwiryane.

Yagarutse kandi ku ngabo zishinzwe kubungabunga amahoro z’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika zishobora koherezwa muri iki gihugu, aho yagize ati “Abarundi n’u Burundi ntidukeneye ibigwanisho, dukeneye iterambere.” Ashimangira ko nta ngabo z’amahanga zikenewe ku butaka bw’u Burundi kuko nta mpande zishyamiranye.

Nkurunziza yabajijwe niba hari iperereza ryakozwe ku batwitse amaradiyo mu gihe cy’imvururu, maze avuga ko “amaradio yaturiwe n’abashatse guhirika ubutegetsi, ahubwo ni ukubahiga aho bari hose ngo bahanwe.”

Yasabye abashatse kumuhirika ku butegetsi ko bataha bakaburana nk’abagabo ndetse bagasaba imbabazi.

Abarundi batandukanye bagiye bakwirakwiza ibivugirwa mu kiganiro Perezida wabo yagiranaga n’abanyamakuru, babinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, bakoresheje hashtag yitwa #Ikiyago.

Ni ubwa mbere Perezida Nkurunziza akoresheje ikiganiro n’abanyamakuru kuva imvururu zatangira muri Mata uyu mwaka aho yanahaye rugari Abarundi bagahamagara bakamubaza ibibazo ku murongo wa telefone.

Yabijeje ko nta kibazo cy’ingengo y’imali u Burundi buzagira, ati “dufite inshuti, bamwe nibagenda, abandi bazaza.”

Abarundi barenga ibihumbi 100 bamaze guhunga ibibera mu gihugu cyabo kuva muri Mata uyu mwaka, aho abasaga ibihumbi 70 bahungiye mu Rwanda, abandi bahungira muri Tanzania n’ahandi.

Imvururu zo mu Burundi zatangiye ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza kuyobora u Burundi manda ya gatatu; ibintu bitavuzwe rumwe n’abantu banyuranye muri iki gihugu bamushinjaga guhonyora Itegeko Nshinga ry’iki gihugu ndetse n’amasezerano ya Arusha.

Placide KayitareAFRICAPOLITICSUmukuru w’igihugu cy’u Burundi Pierre Nkurunziza yavuze ko nta kibazo na kimwe afitanye na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ahubwo ko adahwema kumusengera ndetse ngo icyo u Burundi bwifuza kandi buharanira ni umubano mwiza hagati yabwo n’u Rwanda. Perezida Pierre Nkurunziza yatangaje ibi mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru bitandukanye ndetse...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE