Nkumbuye Gen James Kabarebe kuko arasetsa cyane
Ejobundi kagame yamwohereje gukina ikinamico ryo kwiyegereza abaturage iNyabihu , aho yikojeje mumurima iminota itanu agahita ahingura guhinga ubundi arababwira ko ngo nta wagira umutekano ashonje.
Uwo mutekano reta ihoza mukanwa ,uyu munsi iwukangisha , ejo iwubeshyesha ejobundi iwibisha amasambu yabanyarwanda , umariye iki inde ? nyuma uwari awufite arawubura nawe.
Umutekano ushingiye kw’ iterabwoba,uhoza urutoki kuri gachette y’ imbunda , umutekano ugitegereje yuko icumu ryunamurwa!
Ninde waba warabeshye James Kabarebe ko uwo mutekano we ubuzwa no kubera inzara? Iyo ushonje uba ushonje ariko usonzeye ahari umutekano ntabura ibitotsi.
Inzara imaze imyaka ine itema amara yabanyarwanda ni uyu munsi ihangayikishije Kabarebe kuburyo byamwanze munda, akambara bottes akajya kwiyanduza mu murima?
Ntaho ako gashya yakoze gahuriye nuko abaturage uko iminsi igenda nabo bagenda bongorerana Twagiramungu ,MRCD na RNC?
Aba baturage bo muri Nyabihu reta yabikanzemo iki ko iheruka no kubaranduza imyaka yabo isigaje ibyumweru umunani ngo yere?
Kabarebe yaretse gushinyagurira aba baturage !
Aheruka gusonza ryari we? ko nuburwayi bwe bumusaba guhora afite amahoro munda! Buriya uretse gushinyagura ,ahuye ninzara munzira agenda yanayimenya?
Kwegera abaturage si ukujya kwifotozanya nabo mucyondo ubabwira utugambo twuburyarya bwinshi , mwagiye mwikorera ibyo mushoboye!
Christine Muhirwa