Iyo witegereje neza iy’isi dutuye, ugasubiza amaso inyuma ukareba amateka yayiranze usanga hari byinshi umuntu yakwigiraho, cyane cyane mu mibanire y’abantu, ibihugu ndetse n’imibereho yaburi munsi y’umuntu ku giti cye.

PPR IMENA IMENA

Igitangaje kandi gihangayikishije muri iki gihe ni uko ubuzima n’imibereho y’abatuye isi ya none bicuritse. Ikibabaje kurushaho ni uko muntu wa none agenda arushaho kuryoherwa n’ubwo buzima bucuritse, aho gukoresha ubwenge n’ubuhanga yahawe ngo acurukure ibicuramye, bityo umucyo uganze umwijima maze ineza itahe iwabo w’abantu.

Aha umuntu yakwibaza ati : ese ni ibiki bicuritse uvuga ? Ibicuritse muri ubu buzima bwa none ni byinshi, gusa umuntu yatanga ingero nkeya kugira ngo tubashe kumva ubuzima bwa none. Kuri benshi muri iki gihe ikinyoma cyahindutse ukuri, ukuri guhinduka ikinyoma, muri iki gihe kandi ikibi kiramamara, kigashyigikirwa na benshi, naho ikiza n’ukuri bikamaganwa n’umunyakuri akicwa  kuko aba abangamiye inyungu za benshi bigize abategetsi b’iy’isi. Ifaranga ni ryo mugenga w’iy’isi, rigura muntu, rikagamburuza inyangamugayo, utarifite asana nutakibarwa ku isi y’abazima kuko ntagaciro ka muntu ahabwa, aho rituruka ni isibaniro ry’abakomeye kuri iy’isi, muri make muntu ntakinyurwa n’ubukire bw’iy’isi.

 

ESE BYIFASHE GUTE IWACU I RWANDA ?

U Rwanda rwa Gasabo, igihugu k’imisozi igihumbi, gitatse ubwiza karemano, umucyo waho uteye ubwuzu, ubu ni igihugu cyamamaye ku isi hose mu byiza n’ibibi byaranze amateka ya Kanyarwanda.

Mubisanzwe umuryango w’abantu uwo ariwo wose, uba ufite uko wubatse ndetse n’uko uyoborwa, gusa icyo imiryango yose y’abantu mu bihugu bitandukanye ihuriraho ni uguharanira kwibeshaho, ubungabunga indangagaciro n’umuco byawo ndetse no kurengera abawugize urushaho kwiyubaka no kunga ubumwe kugira ngo wirinde abawuvogera bagamije kuwukoresha munyungu zabo.

Byagiye bigaragara mu mateka y’isi, kuva mu binyejana byakera kugeza n’ubu, ko imwe  mu miryango y’abantu , uko irushaho kwiyubaka no guhuriza hamwe abayigize , igenda ifata gahunda zo kwigarurira indi miryango y’abantu ikiri mu nzira zo kwiyubaka, ikayitesha indangagaciro zayo maze ikayicengezamo imico yayo, akenshi ikoresheje umwiryane n’amacakubiri.

Ni ko byagendekeye imiryango itandukanye y’abantu muri Afurika mu gihe cya gikoroni ndetse ni nako bimeze mu ntambara zivugwa hirya no hino muri Afurika n’Asiya.

Muri iki gihe cya none, hari imiryango y’abantu yumwa ko iruta indi ndetse ko igomba no kwigarura isi, igacengeza indangagaciro zayo mu miryango yose y’abantu ku isi hose ,cyane cyane igamije kuyisenya no kwigarurira umutungo kamere wayo. Ni byo kenshi bibyara intambara z’urudaca mu bihugu bimwe na bimwe , zigahitana abenegihugu b’inzirakarengane.

Iyo witegereje neza usanga akenshi ibitero bigabwa n’imiryango ikomeye, igamije kwigarurira imiryango mito, ikoresha bamwe mu bagize uwo muryango maze bakagirwa ibikoresho byo gusenya imiryango yabo bwite mu nyungu z’abakoroni.

Iyo witegereje neza kandi  ukareba aho umuryango nyarwanda uhagaze muri iki gihe, usanga uteye agahinda, kuko watewe n’abakoroni bampatse ibihugu ntiwabimenya, kuko ukoreshwa n’abakoroni bampatse ibihugu munyungu zabo bwite , bigatuma wikora munda ngo ubashe kunezeza abigize abategetsi b’iy’isi.

 

Umuryango nyarwanda ni umuryango usa nutazi aho uva naho ugana.

Mubisanzwe umuryango w’abantu ugira icyerekezo n’imigambi ushingiraho binogeye abawugize kugira ngo ubashe kwiyubaka no kurengera abawugize  mu bihe byose.

Amateka y’umuryango w’abantu kandi ni ngombwa ko avugwa uko ari kandi akigishwa kugira ngo abashe kubera abagize umuryango , mu bihe byose, itara ribamurikira mu rugendo rwabo rwa buri munsi, kugira ngo bigire ku mateka umuryango wanyuzemo, bityo birinde amakosa y’abaranze kandi batsimbataze imihigo y’abasekuruza babo.

Iyo izo ngingo ebyiri navuze haruguru zitubahirijwe, umuryango w’abantu ntushobora kumenya iyo uva, kandi iyo utazi aho uva ntushobora no kumenya aho ugana. Muri make uba usa n’ugenda mu mwijima bityo ikije cyose kiraguhungabanya kuko kigutera kigutunguye.

Amateka yaranze umuryango w’abantu, iyo yigishijwe neza ntagorekwe, ni urumuri rumurikira umuryango mu cyerekezo cyiza n’imigambi wimirije kugeraho. Ni igipimo kandi gituma umuryango w’abantu ubasha kumenya aho ugeze mu migambi wiyemeje kugeraho, bityo bikawurinda kuba amateka mabi yawuranze yakwisubira.

Ni ikosa rikomeye kuri Leta iyoboye u Rwanda muri iki gihe, mu gihe amateka y’u Rwanda,ibigwi n’imihigo by’abanyarwanda , kuri yo bitangirira mu 1994 ubwo FPR Inkotanyi yafataga ubutegetsi mu Rwanda. Urubyaro rwacu ntiruzigera rumenya by’ukuri ingorane abasokuruza babo bahuye nazo mu mibanire yabo bityo ngo baharanire kurwanya icyatumye abasokuruza babo bagwa mu mitego yabashoye mu mahano yaranze amateka y’u Rwanda mu bihe bitandukanye.

Umuryango nyarwanda ni umuryango utakigira indangagaciro zawo, ni umuryango utakirengera umuco wawo, ni umuryango utakirengera  ururimi gakondo. Ni umuryango wahindutse nk’umugore w’indaya, wakira ikije cyose gipfa kuba kinjiza ifaranga. Ni umuryango utakinyurwa n’ibyiza biwutatse ngo uharanire kubibungabunga, ubiteze imbere. Ni umuryango gito mu baturanyi n’inshuti.

Ni umuryango wagabweho igitero gikomeye n’imiryango y’abakoroni bigize bampatse ibihugu, bagambiriye gusenya no kuzimangatanya imiryango mito nyafurika, mu rwego rwo kwigabiza ibyiza Imana yayihaye.

Mu bisanzwe, mu mibereho y’abantu, hari ibintu bitatu by’ingenzi bituma  umusingi cyangwa se fondasiyo umuryango w’abantu wubakiraho ukomera, bityo bigatuma abawugize bagera ku mahoro arambye n’iterambere rishimishije. Ibyo bintu bitatu ni Ukuri (Vérité), Ubwizerane hagati mu bagize umuryango (Confiance) no gushyirahamwe kw’abagize umuryango, bagatahiriza umugozi umwe muri byose (Collaboration).

Iyo witegereje neza, uburyo umusingi cyangwa se fondasiyo y’umuryango nyarwanda yubatse muri iki gihe, usanga bya bintu bitatu bituma umusingi wubatseho umuryango w’abantu ukomera, ntanakimwe kirimo. Muri make, umuryango nyarwanda umeze nk’inzu yubatse hejuru y’umusenyi. Bivuze ko ibyago byose byaza byawuhungabanya kuko wubatse kuri fondasiyo idakomeye.

Ukuri ntikukirangwa mu Rwanda. Ikinyoma n’ubwoba byamunze abanyarwanda kuva hejuru kugera hasi. Inzirakarengane ntizikigira kirengera, umuturage wo hasi ntakigira ijambo ngo atavaho atandukira akavuga ko u Rwanda rukennye.

Umuturage wo hasi ntagomba gutekereza kuko u Rwanda ari urwabifite bavuga rikijyana imahanga aho bahabwa ijambo bakavuga imibare y’iterambere bayicuritse bagambiriye kwivuga imyato yuzuyemo amakabyankuru.

Urwicyekwe ni rwose hagati mu bagize umuryango nyarwanda. Ibyago bikomeye umuryango nyarwanda waciyemo byahungabanije bikomeye imibanire y’abanyarwanda, haba abari mu gihugu imbere ndetse nabari hanze yacyo. Ikiranga abanyarwanda muri iki gihe ni urwikekwe rukomeye hagati yabo.

Ntibishoboka ko umuryango nyarwanda watera imbere, igihe tukigambanirana n’igihe tukirebana mu ndorerwamo z’amoko, uturere n’ibindi. Ntidushobora kugera ku mahoro arambye igihe tucyubakira igihugu cyacu ku cyenewabo cyangwa se dushingiye ku ivangura iryo ari ryo ryose. Ntidushobora kugera ku bwigenge nyakuri n’iterambere igihe tucyumva ko mu Rwanda hari abagomba gutekereza n’abatagomba gutekereza, muri make bagomba kubaho nk’abatariho kuko iyo wambuye umuntu ubwigenge bwo gutekereza no kugena imibereho ye bwite ndetse n’ubwisanzure bwo kuvuga,  mu byukuri uba usa naho umwambuye ubumuntu, ukamuhindura nk’akadahumeka cyangwa se  imfungwa bityo ntacyo igihugu cyabasha kugeraho ntabwigenge n’ubwisanzure mu mitekerereze n’imikorere by’abakigize.

Igihugu ntigishobora kubakwa n’igitekerezo cy’umuntu umwe, igihugu cyubakwa n’uruhererekane rw’ibitekerezo n’imbaraga by’abantu batandukanye bagize umuryango umwe w’abantu kandi ntibishoboka ko mu muryango w’abantu , abantu bose batekereza kimwe uretse muryango w’abantu uyobowe ku gatuza .

Ugushyira hamwe kw’abenegihugu ni ingufu zikomeye mu iterambere rirambye ry’igihugu.

Kuva u Rwanda rubonye ubwigenge kugera none, rwagiye rurangwa n’umwiryane hagati y’abarutuye. Ntanarimwe higeze hashyirwaho gahunda yahuriza abanyarwanda bose mu biganiro bigamije gushaka umuti nyakuri ku bibazo by’ingutu mu muryango nyarwanda.

Ntushobora kubaka igihugu gifite amahoro arambye igihe cyose ufite abakurwanya kandi ntunashyireho uburyo bwo kubahuriza hamwe ngo mwicare muganire ku bibazo bibatanya mu bishakire umuti. Birashoboka ko amazi y’umugezi utemba ushobora kuyagomera ukoresheje urukuta rukomeye, ari ko igihe cyose udafite ahandi uyayoborera, byanze bikunze rwarukuta ararusenya akishakira inzira.

Niba mu by’ukuri duhangayikishijwe no guteza imbere umuryango nyarwanda, ni gombwa ko habaho ibiganiro bisesuye bihuza abanyarwanda b’ingeri zose barebwa n’ibibazo by’u Rwanda, maze bagashakira hamwe uburyo buri wese yagira uruhare mu miyoborere y’igihugu cyacu biciye mu buryo bwa Demukarasi isesuye bityo tukiyubakira igihugu gifite amahoro arambye.

NI IKI U RWANDA RUKENEYE MURI IKI GIHE ?

U Rwanda muri iki gihe ntirukeneye igisirikare gikomeye, ntirunakeneye serivise z’ubutasi zifite ubuhanga buhanitse, zimwe zicengera zikaneka no mu mutamenwa, ntirunakeneye imiturirwa izamuka muri Kigali nk’ibihumyo, ntirunakeneye abayobozi b’ibihangange, bazwi ku isi yose, kuko ibi byose bihinduka imfabusa igihe bagiye mu ntambara n’ababarwanya bagambiriye kwigobotora no kubohora ababoshye.

U Rwanda rwanone rukeneye umuryango nyarwanda wunze ubumwe, rukeneye ubworoherane mu muryango, rukeneye iterambere risaranganijwe, ibyiza by’igihugu bigasaranganwa ntawucura abandi, rukeneye amategeko n’abayobozi barengera ikiremwamuntu nyarwanda kandi amategeko akubahirizwa kimwe kuri bose, abanyarwanda basonzeye ubwisanzure bwo gutekereza no kuvuga. Abanyarwanda basonzeye ubuyobozi bubaha agaciro, bukabafasha kwigobotora inzara yabaye akarande kuri benshi mu gihugu.

U rwanda rwanone rukeneye amahoro arambye. Ibi ntibishobora kugerwaho mu mahoro hatabayeho ibiganiro.

U Rwanda muri iki gihe rukwiye gushyiraho inzira y’ibiganiro bihuza Leta n’abatavuga rumwe nayo, bakaganira ku bibazo by’ingutu biri mu muryango nyarwanda kandi bigashakirwa umuti, bityo tukubaka umuryango nyarwanda ufite ejo hazaza habereye bose.

Leta iri k’ubutegetsi muri iki gihe ntikwiye kuvunira ibiti mu matwi, ngo yiringire ungufu za gisirikare, amafaranga, iterambere mu bukungu n’ibindi, ikwiye gushyira imbere inyungu rusange z’abanyarwanda, maze igaharanira ko ibibazo biri mu muryango nyarwanda byakemuka mu mahoro hatabayeho intambara zivusha amaraso.

Leta iri kubutegetsi muri iki gihe ntikwiye kuba gashozantambara ahubwo ikwiye guharanira ko  umuryango nyarwanda wakwiyubaka, ugahuriza hamwe abana bawo bose , bakiyubakira igihugu gisangiwe na bose,  kandi kireshyeshya abagituye bose imbere y’amategeko n’isaranganywa ry’ibyiza by’igihugu kandi igaharanira kubaka igihugu kibanira neza ibihugu by’abaturanyi.

Leta iri kubutegetsi muri iki gihe ikwiye gufungura urubuga rwa politiki mu Rwanda kandi buri munyarwanda akagira ubwisanzure bwo kuvuga icyo atekereza, hatabayeho kurengera ngo ahonyore uburenganzira bw’abandi.

Leta iri kubutegetsi muri iki gihe kandi ikwiye kuvugurura amategeko, maze amategeko ataganisha mu kubaka umuryango nyarwanda akavugururwa.

UMWANZURO

Muri make, u Rwanda muri iki gihe rukeneye kubaka amahoro arambye. Kugira ngo rugere ku mahoro arambye, rukwiye gushyiraho inzira y’ibiganiro hagati ya Leta n’amashyaka atavuga rumwe na Leta ndetse n’amashyirahamwe  nyarwanda arengera uburenganzira by’ikiremwa muntu, bakaganirira hamwe inzira yageza u Rwanda ku mahoro arambye.

Mfite ikizere ko imirasire y’umucyo w’amahoro arambye igiye kurasira u Rwanda, maze uwagendaga yububa agahaguruka akagenda yemye, uwacaga amarenga agatobora akavuga kandi agategwa amatwi, kuko ubutabera buzaba butakiri inkoni irenganya umunyakuri n’inyangamugayo mu Rwagasabo.

Mfite ikizere ko abanyarwanda bazishyirahamwe, bagaturana batinubana, bagahanganisha ibitekerezo byubaka, aho guhangana barata ibitwaro bimena amaraso.

Mfite ikizere ko igihe kizagera umuryango nyarwanda ukamenya ukuri, ukitandukanya n’umwanzi gashakabuhake, ntazabe akiwukoresha ukundi munyungu ze, akoresheje amacakubiri mu banyarwanda n’abacanshuro baharanira inyungu ze n’izabo mu gusenya umuryango nyarwanda.

Mfite ikizere ko inzira y’ibiganiro, ukuri n’ubworoherane bizagirwa umusingi w’impinduramatwara ya politiki y’abanyarwanda.

Harakabaho u Rwanda n’Abanyarwanda.

Harakabaho amahoro arambye n’ubumwe mu Banyarwanda.

 

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka PPR-Imena ( Parti Populaire Rwandais).

HAKIZIMANA Célestin