Ngororero: Babubakiye inzu imeze nk’ishuri kuko bazicanaga bakagurisha n’amabati
Ngiyo inyubako imeze nk’ishuri bubakiwe ngo batazagurisha amabati (ifoto Ngendahimana S)
Abaturage bo mu Mudugudu wa Gatomvu, mu kagali ka Bugarura mu Murenge wa Muhanda Akarere ka Ngororero, mu nkengero za Gishwati, ubu bubakiwe inzu zimeze nk’amashuri bitewe n’uko izo bari bubakiwe zidafatanye bazisenyaga bakazitekesha, n’amabati bakayagurisha.
Aba baturage ni abasigajwe inyuma n’amateka, bagizwe n’imiryango 56, bakaba bari barubakiwe amazu muri gahunda yo kuva muri Nyakatsi. Nk’uko babyivugira ubwabo ngo ayo mazu yabaga yubakishije ibiti asakaje amabati kandi ngo ntibari kuburara bareba amabati.
Bavuga ko kuba barasenyaga izo nzu byaterwaga n’uko nta mirima bagira, ndetse ngo n’akazi kakaba kari gake kandi bafite imiryango igizwe n’abantu benshi.
Mvuyekure ni umwe muri bo, avuga ko ahanini ari inzara ituma ubufasha bagenerwa babugurisha.Yemeza ko umuntu ushonje ntacyo atakora kuko ngo aba abona abana bamuririra mumaso.
“ndo navuga ngo twese tujyaga tubigurisha,ariko nyine ubonaga nta kundi, uzi kubonaga abana bariraga? Wanasara. Ahubwo bazaduhe ayo mafaranga tuyarye ntibaduhe.
Undi nawe bajya guhuza imyumvire nawe yemeza ko intandaro yo kubigurisha ari inzara ati ” muno habaga inzara da! none ujira ngo ni iki kindi? Ufite abana itatu kandi nta rufaranga,wagiraga ute? Ahubwo turihanganaga, ariko, ubu izi nzu bubatse zo ndo muntu zashobora ga kuzisenyaga.”
Ubwo Ikinyamakuru cyababazaga niba bitabatera ikibazo kuba barazisenyaga bakabura aho barara, uyu musore yakomeje agira ati “ndo muntu aba atekerezaga ibyo. None se ko ubaga ugira ngo uramuke.”
Uretse kandi izi nzu bari bubakiwe bakazigurisha amabati, bagasigara batagira aho barara, ngo na matera bari bahawe nazo zo guca nyakatsi yo ku buriri nazo bagiye bazigurisha nk’uko babivuga.
Umuyobozi w’akagali ka Bugarura uyu mudugudu uherereyemo, Nyiramahano Marie Chantal aganira n’Izuba Rirashe yavuze ko aba baturage byo bisaba kubaba hafi buri munsi, kuko bakora ibibajemo batarebye niba ejo bwo batazabikenera.
Avuga ko we yahageze muri 2010, aba baturage bafite ayo mazu yubakishije ibiti asakaje amabati, nyuma bamwe bakajya bayagurisha bakigendera, naho abandi bagacana ibiti bizubatse kugeza zimwe ziguye. Avuga ko ubuyobozi bumaze kubona ko ari ikibazo gikomeye kuko bamwe muri bo batari bagishoboye kubona aho barara, ngo aribwo batekereje kububakira inzu zifatanye.
“Ubu twabubakiye inzu 7 zifatanye ku buryo umuntu atabona uko ayigurisha, kandi twubakishije amatafari ku buryo ibiti batabicana. Ikindi twazisakaje amategura ku buryo ntawayagurisha kuko inaha abaturage basakaza amabati.”
Ibi byemezo byafatiwe aba baturage ngo byatanze icyizere kuri bo no ku buyobozi kuko ngo n’imyumvire yatangiye guhinduka. Ati ‘mbere ntibambaraga inkweto, ntibakoraga birirwaga biba mu mirima y’abaturage ariko ubu ubona byaratangiye kuza.”
Inzu 7 zimaze kubakirwa aba basigajwe inyuma n’amateka zimaze kujyaho amafaranga angana na 2.790.000 ariko ntiziruzura neza kuko zizashyirwaho na Sima. Iyi nzu yubatswe nk’ishuri ariko harateganwa kubakamo inkuta zigabanya buri muryango .