Inkuru dukesha igihe gikorera mu Rwanda

Umwarimu witwa Maniraguha Theoneste wigishaga mu Murenge wa Mutendeli ku ishuri rya GS.Kibara, yatawe muri yombi na Polisi aho akurikiranyweho icyaha cyo kubembera amacakubiri, aho yigishaga abanyeshuri amoko yabo, Abahutu, Abatwa n’Abatutsi.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe imibereho myiza, Kirenga Providence yabwiye IGIHE ko Maniraguha yakoze ibi muri Werurwe uyu mwaka, ubwo yatangaga isomo rya politike mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, aho yanditse ku kibaho iby’amoko, akabwira abigishwa be ibiranga ayo moko, nyuma agasaba buri munyeshuri ko agomba kujya imbere akerakana ubwoko bwe.

Kirenga yavuze ko Maniraguha Theoneste yajyaga imbere y’abanyeshuri akandika amoko, Abatwa, Abatutsi n’Abahutu, akajya ahagurutsa buri munyeshuri akajya imbere agakoza urutoki ku bwoko bwe, ubyishe yaramubwira ngo aho ukoze ntabwo ari bwo bwoko bwawe.

Yagize ati “Hari abanyeshuri bajyaga imbere, umwana yakora ku bwoko bwe, akamubwira ngo aho ukoze siho, iwanyu ntuzi ko muri buriya bwoko utakozeho.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko igitangaje, uyu mwarimu yaje gukora ishyano ubwo yabwiraga aba banyeshuri ko yasanze abenshi batazi amoko yabo, akaba yarabahaye umukoro wo kujya iwabo kuko biga bataha, bakabaza ubwoko bwabo.
Aba banyeshuri ubwo batahaga, umwe yangendaga abwira undi ubwoko bwe.

Uko ikibazo cyaje kumenyekana

Kirenga yakomeje abwira IGIHE ko amakuru ya Maniraguha Theoneste yaje kumenyakana mu cyunamo, ubwo muri uyu murenge hari ibikorwa by’ibiganiro mu baturage, umwana umwe muri aba ari we waje kugaragaza iki kibazo.

Yagize ati “Umwe mu babyeyi yari afite ikiganiro yagombaga gutanga kijyanye na Ndi Umunyarwanda, ubwo yari ageze mu rugo, umwana yafashe za mpapuro yatangiragamo ikiganiro arasoma, noneho abwira nyina ngo ko mbona ko nta moko mutubwira, bitandukanye n’ibyo mwarimu ajya atwigisha.”

Umubyeyi ngo yatunguwe no kumva aya magambo, abaza umwana ibyo mwarimu abigisha, umwana amubwira abigisha ubwoko bwabo.

Ibi byaje gukomeza gushimangirwa n’abana bigishwaga na Maniraguha Theoneste, bose bakaba barahise bemeza ko abigisha ubwoko bwabo, utabuzi akaba amubwira aho akomoka n’ubwoko bwe.

Ibi nibyo byatumye Maniraguha Theoneste atabwa muri yombi ,aho afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo.

Uyu muyobozi yavuze ko abarimu bagomba kwirinda ikintu icyo aricyo cyose cyagarura Jenoside nk’iyakorewe Abatutsi, avuga n’ubusanzwe mbere y’uko iyo Jenoside iba, habanje kujya hatangwa amasomo ayihembera mu mashuri kandi bitwara igihe kirekire bikorwa.

Abayobozi b’ibigo nabo basabwe kujya bakurikirana abarimu bayobora bakareba amasomo batanga, ndetse bakabaza n’abanyeshuri ibyo mwarimu abigisha.

Muri aka karere kandi mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20, havuzwe undi muntu wafashe icyapa kiriho amagambo yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi arakimanura, kugeza ubu na we yamaze gutabwa muri yombi.