Ngoma: Ibitoki byatangiye guhira mumirima kubera ifungwa ry’inganda zenga inzoga
Abahinzi b’urutoki rwa kijyambere ruzwi nka ‘FIYA’ bo mu mirenge ya Kazo na Mutenderi imwe mu mirenge ihinga urutoki cyane baravuga ko ibitoki byabo biri kunekera mu mirima kubera kubura abaguzi kuko inganda zenga inzoga zabaguriraga zafunzwe, bakavuga ko iki kibazo kitabonewe umuti vuba baza kurimbura izi nsina bakazisimbuza ibindi bihingwa bibaha umusaruro.
Hashize imyaka igera kuri itandatu abaturage bakangurirwa na Leta y’u Rwanda gusimbuza intsina za gakondo intsina za kijyambere zitanga umusaruro zizwi nka “FIYA”.
Akarere ka Ngoma nka kamwe mu turere duhinga urutoki ntikasigaye inyuma mu gukangurira abaturage iyi gahunda, aho abinjiye muri ubu buhinzi batangiye gukirigita ifaranga babikesha iyi nsina nshya.
Nyamara ubu si ko bikimenze, kuko ubwo twasuraga bamwe muri aba bahinzi bo mu mirenge ya Kazo na Mutendeli badutangarije ko nyuma y’aho inganda zabaguriraga umusaruro zifungiwe, babayeho nabi ndetse n’ibitoki byabo binekera mu mirima, bakemeza ko batabonye isoko vuba byaba ari ikibazo gikomeye kibashora mu gihombo.
Uwitwa Mulinda Lambert ati ”Ibitoki bya FIYA twitabiriye kubitera tubona bifite umusaruro, aho bahagarikiye izi nganda twahise duhomba ibitoki, birimo birahira mungemu (mu rutoki) nta soko namba dufite.”
Undi muhinzi witwa Musabirwa Pierre nawe ati ”Twaruteye tugamije ko ruzaduteza imbere izo nganda zigura umusaruro zari zihari, none barazihagaritse aho bazihagarikiye ibitoki birimo gupfa ubusa n’ugerageje kugiteka ntiwabasha kukirya kuko imbere haba harimo intete nk’izamasaka.”
Aba bahinzi b’urutoki bemeza ko ubu bari mu gihombo gikomeye dore ko bemeza ko bagiye kwirengagiza imbaraga urutoki rwabatwaye maze bahitemo kurutema bihingiremo indi myaka bavuga ko ariyo iri ku ibere nk’ibigori n’iyindi.
Umwe muribo ati ”Dufite igihombo gikomeye ubu abahinze ibigori barimo kuzamuka nanjye rero igisigaye ni ukurimbura uru rutoki kuko ntacyo rukimariye nihingire ibifite isoko.”
Abaguzi ba mbere b’uyu musaruro w’ibito bari inganda nto n’iziciriritse zenga inzoga zibegereye, gusa mu bihe bishize Leta yarazifunze kuko ngo zitujuje ibyangombwa.
Mu cyumweru gishize, ubwo Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite yasuraga Akarere ka Ngoma yasabye Akarere ka Ngoma ko kashakisha abashoramari baza kubaka inganda zigezweho zitunganya ibikomoka ku bitoki kugira ngo hirindwe abihisha inyuma bagakora inganda zitameze neza zishobora kwangiza ubuzima bw’abaturage.
Hon. Depite Mukamurangwa Sebera Henriette uyobora iyi komisiyo yagize ati ”Icyo ni ikibazo gihangayikishije, turakora ubuvugizi kuri ‘RDB’ bafashe gushaka abashoramari bubake inganda muri Ngoma, kandi n’akarere nako twakagiriye inama ko gashora imari muri uru rwego cyangwa se kagashaka abashoramari bagafatanya.”
Ikibazo cyo kuba abahinzi b’urutoki bari guhura n’ingaruka zikomeye nyuma yaho inganda zenga inzoga zifunzwe kiragaragara muri Ngoma ndetse na Kirehe, kimwe mu duce tw’igihugu tuzwiho guhinga urutoki kurusha ahandi hose.