Mzee Rutagambwa Umubyeyi Wa Nyakubahwa Paul Kagame Yashyinguwe Mu Cyubahiro.
Iminsi mike mbere y’ubunani, Paul Kagame yashyinguye se Rutagambwa wari umaze imyaka 40 yitabye Imana, ndeste na mukuru wa Paul Kagame twabashije kumenya ku izina rya Joseph nawe witabye Imana imyaka 27 ishize. Uwo muhango wari uteraniyemo umuryango gusa wabereye i Muhanga. Nkuko byigeze kugaragara mu kinyamakuru inyenyerinews ku rupapuro “Behind the Presidential Curtains, Mzee Rutagambwa kimwe n’izindi mpunziz’abatutsi zari hirya no hino mu bihugu byegereye u Rwanda hagati y’imyaka yaza 1960-1994, zakomeje guhura n’ingutu z’ibibazo ziganjemo umucyeno no kubura kivura.
Rutagambwa yari mwisengeneza w’umwamikazi Kanjogera. kubera ayo masano byatumye aba umutoni  ibwami, anagira ubuzima bwiza muli icyo gihe.
Aho mu buhungiro rero, Mzee Rutagambwa  ubuzima bwaramugoye, ndetse ananirwa no gukora imirimo iciriritse nkuko abandi banyarwanda babigenzaga kugirango babashe gutunga ingo zabo. Ibyo byaje kumuviramo indwara y’igifu cyangwa bita ulcers mu rurimi rw’icyongereza, Iyi ndwara yashegeshe Mzee Rutagambwa hanyuma aza kwerekeza Kampala kwivuza, aho yakiriwe n’umugiraneza waje gukomeza kumurwaza akaba ari umuntu yari yarigishije gutwara imodoka dore ko Mzee Rutagambwa yari yarahoze ari umushoferi mu Rwanda mbere yo guhunga.
Hanyuma yaje kwitaba Imana mu bitaro i Kampala, mu ivuriro ryitwa Mulago Hospital, bategereje ko hari uwaza gutwara umurambo baraheba. Nubwo bwose uwo mugiraneza yatumyeho kenshi ku mugore wa Rutagambwa ariwe nyina wa Paul Kagame.Uwo mugiraneza  amaze guheba ahitamo kumushyingura ku butaka bwa leta ahitwa Kawanda Research Station ku muhanda werekeza Luwero urenze Matuga.
http://www.inyenyerinews.org/amakuru-2/behind-the-presidential-curtains-3/
Amakuru dukesha bamwe mu bagiye ku muhango wo gushyingura umusaza Rutagambwa mu cyubahiro, avuga ko ikinyamakuru inyenyerinews kigeze kwandika inkuru gihamagarira President Paul Kagame gushyingura se, akomeza  kubyirengagiza kugeza aho madamu we Jeanette Kagame amubwiriye ko nta gisebo kirimo, kuko ari ibibazo byagwiririye abanyarwanda bose kandi n’ubu bikiriho kubera ubuhunzi mu banyarwanda bwabaye umuco karande.
Mwakwibaza rero impamvu Kagame yatekereje gukora uwo muhango wo gushyingura abo mu muryango we kandi amaze imyaka 18 aba mu Rwanda! Byatewe ahanini n’abamwe mu bantu muri goverinoma ye, cyane cyane abafitanye amasano na we cyangwa se ubucuti bwihariwe. Nkuko bari barasezeranyije ababyeyi babo mu gihe bari batangiye intambara yo kwibohoza igihugu, ko nibaramuka batsinze batazabagumisha ishyanga , ko bazabashyingura mu gihugu cy’amavuko. Uwo muhango rero bamwe muri abo bategetsi bawukoreye imiryango yabo, cyane cyane abaturutse za Burundi, nuko abo kwa Kagame nabo batangira kuvuga ko bifuza ko ababo nabo bashyingura.
Kagame ntabwo ari wa muntu ufite umutima muntu wo kumva yakora igikorwa nkicyo, yabikoze abitewe na bene wabo bamushyizeho inkeke. Mubari bahateraniye aho higanjemo inshuti za Kagame za hafi, abo kwa Kananura bongeye kubura ubwumvikane barimo Mbundu Kananura n’abandi benshi biganjemo ku ruhande rw’umugorewe. Cyakora kandi abanyarwanda bamwe baritotomba bagira bati:†Mu gihe President Paul Kagame abashyingura abe mu cyubahiro, abanyarwanda bandi bo amanika amagufa yabo maze akayamurikira abanyamahanga ati; dore ishyano twagushije naho ubundi yabona infashanyo akicinya icyara. Nubwo bwose benshi mu bacitse ku icumu bakomeje kwamagana igikorwa cyo kwandarika imibiri y’inzirakarengane zazize itsembatsemba ni tsembabwoko†President Kagame yabimye amatwi kuko bikomeje kumuhesha ishema. Ubundi abaguye muri Congo ndetse no hirya no hino iyo abashije kuburabuza abanyamahanga bakamwemera ahita yisabira i dollar maze ati abo baguye Congo naba Genocidaire, abicanyi bashaka kumara abatutsi. Nyakubahwa Paul Kagame akigaramira, Cyakora ubwo yibutse gushyingura se dore ko nawe yari yaramwiyibagije wenda azageraho yemerere abanyarwanda gushyingura ababo mu cyubahiro aho kubanika ku gahinga kubera inyungu ze, ubundi wenda azanemera asabe imbabazi abo arimbura igitondo n’ikigoroba hirya no hino mu bihugu aturanye nabyo.
Ese President Paul Kagame yazemerera n’abaguye Congo bagashyingurwa mu cyubahiro? Ubundi akanatanga ingabo ze zabigizemo uruhare zigahanwa cyangwa zigakurwaho icyaha binyuze mu mategeko: Yewe Paul weeeeee!!!!!
Rwema Francis.
https://inyenyerinews.info/politiki/mzee-rutagambwa-umubyeyi-wa-nyakubahwa-paul-kagame-yashyinguwe-mu-cyubahiro/https://inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/01/president_paul_kagame.jpehttps://inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/01/president_paul_kagame-110x110.jpePOLITICSIminsi mike mbere y'ubunani, Paul Kagame yashyinguye se Rutagambwa wari umaze imyaka 40 yitabye Imana, ndeste na mukuru wa Paul Kagame twabashije kumenya ku izina rya Joseph nawe witabye Imana imyaka 27 ishize. Uwo muhango wari uteraniyemo umuryango gusa wabereye i Muhanga. Nkuko byigeze kugaragara mu kinyamakuru inyenyerinews ku...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Ariko niba yaragize agatima akibuka ko hari ibisigazwa by’uwamwibarutse ndumva ari inkuru nziza akwiye no kubishimirwa, wenda bizatuma yicara akibaza maze akamenya ko n’abandi banyarwanda babuze ababo ibisigazwa byabo bikaba biri muri utwo tubati ndetse no mu mahanga nka Congo, Tanzania,….yaborohereza bagashyingura ababo mu cyubahiro ahantu nibura bazajya bashyira uturabyo bakahavugira n’agasengesho ko kubasabira kuri Nyagasani. None se nabo banyarwanda bandi bazategereze imyaka 40??? Niba ariko Kagame abyifuza ubwo wenda niko bizagenda uretse ko ntawe umenya cg ngo ahindure gahunda z’Imana kuko buriya ibibaye kuri Mzee Rutagambwa ni gahunda ya Nyagasani kuko ntacyari kibuze ngo ashyingurwe mu cyubahiro keretse wenda niba aho ibisigazwa bye byari biri hatari hazwi neza nk’uko ubu benshi mu banyarwanda batazi neza aho ibisigazwa by’ababo biri kuko baba bafite amakuru menshi avuga ibitandukanye. Nasoza nibutsa abanyarwanda ko Kagame atariwe uzatuma bashyingura ababo mu cyubahiro cyane ko wumva nta bushake yari afite bwo kubikorera uwamwibarutse ariko ingufu za Nyagasani zirabikoze nyuma y’imyaka 40. Byaba byiza mushyinguye abanyu Kagame ahari areba akibonera ko nta muntu ugena gahunda y’undi muntu hano kuri iyi si. Ariko kuko nkatwe twese atazabaho nk’umusozi, mushobora kubashyingura atakiriho nanjye ntakiriho cg namwe mutakiriho bikazakorwa n’abuzukuru n’abuzukuruza banyu. Gusa mbemeje ko BIZABAHO.
murimbwagusa murahimbamugahimbanibinyoma ikibazonuko mushyuka abanabanyunamwemwese muribeshya.
Eric, va kurizanyarubwana zimoke zizageraho zikunje imirizo ziyerekeza mumaguru.
Gushyingura umubyeyi wa Perezida Paul Kagame, ntibikwiye guhindurwa politiki. Gushyingura umubyeyi cyangwa umuvandimwe bireba umuntu ku giti cye ari nayo mpamvu Mzee Rutagambwa yashyinguwe nabavandimwe n’inshuti za hafi. Impamvu Perezida Kagame yatinze kuzana umurambo wa se ndacyeka ko yaratarabona umwanya uhagije kubera inshingano zigihugu afite kandi zitwara umwanya we mwinsi. Ikindi nkeka n’uko no kubona aho Mzee Rutagambwa yashyinguwe nyuma y’imyaka mysinshi cyane bigomba kuba bitari byoroshye, cyane, cyane ko yarashyinguwe Kampala kandi umujyi waragiye ukura unahinduka. All in all this is a personal affair that should not be politicised.
sha nibyiza, namushyingure ntawamushinyagurira ndumva ahubwo yabera akoze akantu.
gusa icyo nabwira intore zishinzzwe gutukana aha,niba mutabihemberwa muri ibigoryi.
kuko kurangiza amashuri mukabura akazi kubera politiki mbi ya ruvumwa ya kagame,mwarangiza mukirirwa mutukana gusa kuko muri imbura mukoro, sha nta muvumo uruta uwo mujye mumoka muba mwerekana abo muribo mwerekana ubutindi bwabokamye ibisokuru byanyu byose.
Mutusti uranyumije urakosora abatukana nawe ubatuka akabaye Icwende nikoga koko ikindi mbakosore nabwo bavuga ibisigazwa kubera kwihesha agaciro noguhesha abacu agaciro bavuga imibiri yabazize Genocide cg umubiri wanyakwigendera .
”Mzee Rutagambwa Umubyeyi Wa Nyakubahwa Paul Kagame Yashyinguwe Mu Cyubahiro.”Ubu se iyi titre ihuye nibyo mwashyize muri article yo gusebanya yanyu!KAGAME is busy y’ubaka ubuzima bw’abanyarwanda aya magambo yo gutesha umuntu agaciro ntayitayeho.Gusebanya byo murabizi kabisa ndabona mubifitemo n’ubuhanga cyakora ntakindi ubu mumariye abanyarwanda
Cyakora abantu bandika za article hano ziri contre KAGAME ni abahanga mukuyobya ibitekerezo by’abantu pe!ikibabaje nuko ibyo muvuga ntamuntarwanda byakura mubukene,ntawe byavuza,ntamwana byashyira mwishuri mbese ntakamaro rwose!umwanya uta wandika inkuru nkiyi wawukoresha ukora ibindi!icyo mbona nuko harimo umujinya gusa n’urwango bikomeye!ibikorwa bikorewe muri iyi etat d’esprit rero ntawe byakubaka