Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Madamu Louise Mushikiwabo yongeye kwibutsa no kwihanangiriza abanyamahanga bashaka kwivanga muri Politiki y’U Rwanda.

Bwana Keneth Roth , umuyobozi w’Ishyirahamwe rihaharanira uburenganzira bwa muntu ku isi, Human Right Watch ukunze kuvuga cyane ku Rwanda yongeye kwandika agaragaza uko abona amatora yo mu Rwanda.

Human Right Watch ifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i New York . Mu minsi ishize u Rwanda rwahagaritse imikoranire nayo.

Kuri uyu wa kane tariki ya 03 Kanama 2017 ahagana saa kumi n’ebyiri za nimugoroba nibwo uyu mugabo yanditse ku rukuta rwa Twitter avuga ko u Rwanda rwihaye gukoresha ikimenyetso cya H [ Hashtag ] ya #Rwandadecides ku bijyanye n’amatora mu Rwanda.

Yavugaga ko ari mu rwego rwo gucecekesha abanegura igihugu cy’abicanyi n’igitugu ati ‘ahubwo bari kuvuga ko Paul Kagame ari we ufata ibyemezo kuruta uko babyitirira u Rwanda’.

Nyuma y’amasaha 12 n’iminota 9, Mushikiwabo yahise amusubiza amubwira ko adakwiye kuvuga u Rwanda uko rutari ari nabwo yamubwiraga ko yaza mu Rwanda akajyanwa mu Bitaro bya Ndera muri Gasabo .
Yagize ati “Ken,Ken,Ken… ubwo aho ntiwahagaritse ya imiti wari uriho ? Hari ahantu hakugenewe hitwa i Ndera mu Rwanda ni ahantu wabona ubufasha rwose “…

Hashize hafi icyumweru, Louise Mushikiwabo yihanangirije umuzungu witwa Bryan Klass wanditse igitekerezo cye mu kinyamakuru. Icyo gihe Mushikiwabo yavuze ko yiyamye utuzungu n’utundi tutari two twirirwa dusesereza Afrika nkaho ngo hari uwabibashinze.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/08/arton26282.jpg?fit=800%2C478&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2017/08/arton26282.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAPOLITICSMinisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Madamu Louise Mushikiwabo yongeye kwibutsa no kwihanangiriza abanyamahanga bashaka kwivanga muri Politiki y’U Rwanda. Bwana Keneth Roth , umuyobozi w’Ishyirahamwe rihaharanira uburenganzira bwa muntu ku isi, Human Right Watch ukunze kuvuga cyane ku Rwanda yongeye kwandika agaragaza uko abona amatora yo mu Rwanda. Human Right Watch...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE