Umwe mu mirima yangijwe n’urubura, aha hari hahinzwe ibigori(Ifoto/U.Busogo)

Ubwoba ni bwose mu baturage b’Umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze ko mu gihe kiri imbere bazibasirwa n’inzara bitewe n’uko imyaka bahinze yibasiwe n’icyiza cy’urubura mu gihe bari batangiye kwitegura isarura.

Byari bimaze kumenyerwa ko buri mwaka mu gihe cy’imvura abatuye mu Murenge wa Busogo bibasirwa n’amazi y’imvura ahanini aba aturutse mu birunga aho usanga hasenyuka inzu ndetse n’imyaka ikangirika, gusa kuri iyi nshuro bibasiwe n’urubura rwatangiye kugwa ku wa 12 Ukwakira 2017 maze imyaka bari barahinze bahuje ubutaka irangirika.

Yampiriye Marie José, umwe mu baturage ufite imyaka yangijwe n’urubura, agira ati “Bijya gutangira habanje kugwa imvura nyinshi cyane ivanze n’urubura rwagwaga ku mabati ukagira ngo ni amabuye bari guteraho, imyaka yose twahinze yabigendeyemo, nta kintu na kimwe twasigaranye cyo kurya; nta birayi, nta bigori, nta bishyimbo.”

Yampiriye na bagenzi be bahuriza ku kugaragaza impungenge ku mibereho yabo mu gihe kiri imbere; ibintu bahuza no kuvuga ko imibereho yabo isanzwe ishingiye ku musaruro bakura mu buhinzi bakora nk’umwuga ubabeshejeho.

Kazungu we agira ati “Jye nta kindi kintu ngira kimpa agafaranga atari isuka yanjye, ubu ntabwo nzi uko ngiye kubaho mu gihe ibirayi nahinze byose byatwitse n’urubura, nta kindi kigiye gukurikiraho kitari inzara kuko n’udushyimbo nahinze ku ruhande natwo twose twangijwe na ruriya rubura, Leta nidutabare kuko inzara ntaho turi buyihungire.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Twagirimana Edouard, yabwiye ikinyamakuru izubarirashe.rw ko hamaze kubarurwa hegitari 111 z’ubuso bw’ubutaka buhinzweho imyaka yangijwe na ruriya rubura, akaba avuga ko myinshi muri iyo myaka yari igeze mu isarurura.

Muri izo hegitari harimo 40 z’ibirayi, hegitari 22 z’ibishyimbo na hegitari 5 z’amashu yari yeze.

Aya mashu na yo yangijwe n’urubura

Twagirimana avuga ko urubura rwaguye mu Murenge wa Busogo rwateje ibibazo byinshi aho ngo uretse imyaka yangiritse hari inzu ebyiri zasenyutse, hakaba n’izindi enye zuzuriweho n’amazi ku buryo igihe cyose zasenyuka.

Hagati aho Twagirimana avuga ko hamaze gutangwa raporo ku buyobozi bw’Akarere ka Musanze no muri Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza no gucyura impunzi(MIDIMAR) hasabirwa ubufasha abaturage bakozweho na ruriya rubura.

Imwe mu nzu zasakambuwe n’imvura mu Murenge wa Busogo