Musanze: Umuganga afunzwe azira kwanga no kwagisha abandi itorero ry’ igihugu
Dr. Uwayezu Deogratias, Umuganga mu w’ indwara zo mu nda mu bitaro bya Ruhengeli afunzwe azira kwanga no kwangisha abaturage gahunda y’ itorero ry’ igihugu
Uyu mudogiteri wamaze gukorwa dosiye ikaba yaranamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha. Ngo ubwo abaganga bakorana bajyaga mu itorero we yanze kurijyamo, abwira abandi ko atakwambara imyambaro ya gisikare.
Dr Uwayezu yatawe muri yombi tariki 20 Ukuboza 2016, afungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kigombe. Nyuma Polisi yahise imukorera dosiye imushyikiriza Parike ya Musanze ari nayo imufite kugeza ubu.
Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi, mu kiganiro yagiranye n’ ikinyamakuru Ukwezi.com, yemeje aya makuru, anasobanura icyaha uyu muganga akurikiranyweho.
Yagize ati: “Icyaha tumukekako ni icyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyaha gihanwa n’ingingo ya 463 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda… Turacyabikurikirana kuko hari amagambo yavuze, turacyabisesengura ngo turebe, turacyakora iperereza ngo turebe ko ibyo yakoze bigize icyaha tumukekaho.”
Faustin Nkusi kandi avuga ko kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukuboza 2016, Dr. Uwayezu Deogratias yagejejwe imbere y’ubushinjacyaha akabazwa kuri ibi byaha akurikiranyweho ari kumwe n’umwunganira mu mategeko, iperereza ry’ubushinjacyaha rikaba rikomeje kunononsora neza ibyaha ashinjwa.
Itorero ry’ igihugu ni gahunda yashyizweho na Leta y’ u Rwanda igamije kwigisha Abanyarwanda uburere mboneragihugu, n’ indangagaciro na kiraziba by’ umuco nyarwanda. Intego Leta ifite ni uko buri munyarwanda wese agomba kuba intore bivuze kuba yaratorejwe mu intorero ry’ igihugu.