Inzu y’ubucuruzi no guturamo iri mu Kagali ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze yafashwe n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa Mbere tariki 21/04/2014 ibintu byarimo bishya birakongoka.

Ahagana saa mbili n’iminota mike, nyiri izo nzu, Ahintuje Daniel yahamagawe kuri terefone amenyeshwa ko inzu ye ifashwe n’inkongi y’umuriro, yihutiye kuhagera afatanya n’abaturage ndetse n’abashinzwe umutekano kuyizimya ariko biba iby’ubusa inzu zinyuma zirashya n’ibintu byinshi byari mu nzu byahiye birakongoka uretse utuntu duke yaramuyemo.

Ibikoresho binyuranye byari mu nzu byahiye birakongoka.

Ibikoresho binyuranye byari mu nzu byahiye birakongoka.

Umwe mu babonye iyo nkongi y’umuriro itangira, avuga ko batazi icyateye inkongi, kuko babonye icyumba kimwe gitangiye gushya gikongeza ibindi. Ati: “Twebwe tugiye kubona tubona hano harimo guhashya, situzi impamvu ariko habanje gushya icyumba kimwe gikongeza n’ibindi byumba.”

Iyo inzu y’imiryango ine ikorerwamo ubucuruzi imbere naho inyuma mu bikari hari hatuyemo umuryango we, ngo yakongokeyemo amafaranga atazi kugeza ubu umubare wayo n’ibikoresho byo mu nzu binyuranye bibarirwa mu mafaranga menshi ataramenya ariko ku bw’amahirwe abantu barimo basohotsemo amahoro.

Igice cy'inyuma mu bikari byibasiwe n'inkongi kurusha imbere.

Igice cy’inyuma mu bikari byibasiwe n’inkongi kurusha imbere.

Ahintuje Daniel yabwiye Kigali Today ko akeka ko iyo nkongi y’umuriro yatewe na insitalasiyo itameze neza, aho yagize ati: “ Ndakeka ko ari ikibazo cya installation nta mugizi wa nabi waje kuyitwika…”.

Yakomeje avuga ko isomo akuyemo ari ukwita ku insitalasiyo y’inzu no gushyira mu bwishingizi bw’inkongi inzu kuko sosiyete wafashemo ubwishingizi ukwishyura mu gihe we agiye gutangirira ku busa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza, Sebashotsi Jean Paul yashimiye abaturage umurava n’ubwitange bagaragaje mu gutabara mu mugenzi wabo bagerageza kuzimya uwo muriro wari ufite ubukana.

Abaturage bagaragaje ishyaka rikomeye bazimya iyo nkongi yamaze nk'isaha n'igice.

Abaturage bagaragaje ishyaka rikomeye bazimya iyo nkongi yamaze nk’isaha n’igice.

Zimwe mu ngamba Umurenge wa Muhoza ufite zo guhanga n’inkongi z’umuriro; nk’uko umuyobozi wabo abitangaza harimo gushishakariza abaturage n’abacuruzi kwigurira kizimyamoto nto n’imodoka ya kizimyamwoto izajya yitabazwa aho rukomeye.

Source Kigali to day Nshimiyimana Leonard

 

Placide KayitarePOLITICSInzu y’ubucuruzi no guturamo iri mu Kagali ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze yafashwe n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa Mbere tariki 21/04/2014 ibintu byarimo bishya birakongoka. Ahagana saa mbili n’iminota mike, nyiri izo nzu, Ahintuje Daniel yahamagawe kuri terefone amenyeshwa ko inzu ye ifashwe n’inkongi y’umuriro, yihutiye...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE