Komiseri wa gereza ya Mpanga Yavuze ko hari Infungwa Zizaraswa
Komiseri wa gereza Thomas Mpezamihigo yavuzeko azarasa ibi bikaba biterwa n’uko, Nyuma yuko hamenyekanye inkuru y’toroka ry’umunyamakuru Ntamuhanga Cassien itaravuzweho rumwe mu binyamakuru bitandukanye, abagororwa bafungiye muri gereza ya Mpanga ubu bari mu kaga gakomeye nabo bashinjwako bafite umugambi wo gutoroka. Ni muri urwo rwego kuwa gatatu taliki ya 22/11/2017 habaye inama y’imfungwa zose muri gereza ya Mpanga iyobowe na Komiseri A.C Thomas Mpezamihigo yikoma bamwe mu bantu bahafungiye ariko cyane cyane abaregwa guhungabanya umudendezo wa leta n’abaregwa ibya politiki. Uwo mugabo yavuzeko afite urutonde rw’abantu 30 ngo nabo bari bafite umugambi wo gutoroka. Mu ijwi ryuje ubukana n’umujinya mwinshi, yagize ati” abo bantu bose ndabazi kandi urutonde ndarufite, igikurikiraho ngiye kujya mbarasa ku manywa y’ihangu kandi nta nkurikizi”.
Inama irangiye, bamwe bashyizwe muri kasho ya gereza aho batemerewe kugemurwa, inzara n’inyota bigiye kubatsindamo kandi ntabwo bemerewe kuvurwa bazira ngo bari mu umugambi umwe na Ntamuhanga Cassien wo gutoroka. Muri abo harimo Rwandanga Floduard, Musabyimana Évariste, Hassan, Kigingi, Steven Baribwirumuhanga n’abandi ntashoboye kubonera amazina. Ku cyumweru taliki ya 26/11/2017 batwaye bamwe muri abo banyururu aribo: Sibomana, Baribwirumuhanga Steven, Furaha, Hassan, Kigingi n’abandi batatu ntarabonera amazina. Kugeza ubu imiryango yabo iratabaza kuko batazi aho baherereye cyangwa niba baragaburiwe ingona za Kagame muri Muhazi. Abantu bari ku urutonde rwabo Komiseri wa Kagame yavuzeko bazaraswa ubu bamerewe nabi cyane, bamwe muribo twashoboye kumenya ni : Mukeshimana Jean Berchmans, Matakamba Elias, Harelimana Cleophace, Habimana Jonathan, Niyitegeka Philippe, Kanyarugunda Fadhili, Mutuyimana Anselme, Habimana Michel, Mahoro Séraphin, Ndahimana Jonas.
Mu gusoza, abayobozi bagomba kumvako umutungo wa mbere bafite ari abaturage kandi ko bagomba kumushakira umutekano usesuye, bihabanye no kumukangisha kumwica.
Ikindi nuko bagomba kubahiriza uburenganzira bw’imfungwa bugenwa n’amategeko nubwo bayica babizi. Ndasaba rero leta ya Kigali kunamura icumu igasubiza inkota mu rwubati kuko abo bamaze kwisasira ari benshi. Ndasaba kandi Komiseri Thomas Mpezamihigo kureka kwica rubozo imfungwa no kureka iterabwoba no gukangisha abantu kubica kuko nawe ejo yazabasangayo kandi yumveko aha turi hari abandi. Ndasaba umuntu wese usoma iyi nkuru kumfasha gutabariza ziriya ngorwa zigiye gushirira ku icumu.
Ntwari Alain Luc