Ku gitekerezo cy’Urugaga nyarwanda rw’abikorera PSF, ku ikubitiro bamwe mu bacuruzi barugize bakusanyije miliyoni 120,600,000 mu kigega “ISHEMA RYACU” cyashyiriweho gukusanya ingwate yo gutanga ngo Lt.Gen Karenzi Karake arekurwe n’Urukiko rwo mu Bwongereza.

Iki kigega cyatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2015, Urugaga rw’abikorera rwagitangije mu rwego rwo gukusanya amafaranga asaga Miliyari y’amanyarwanda, Urukiko rwa Westminster (Westminster Magistrates’ Court) rwaciye Lt.Gen Karenzi Karake nk’ingwate ngo rumurekure.

Mu bafashe ijambo mu gutangiza icyo kigega, Gasamagera Benjamin, Umuyobozi wa PSF yavuze ko bikwiye ko abanyarwanda bakomeza kwigira no kwishakamo ibisubizo ku bibazo by’ingeri zose, avuga ko mu gihe amahanga yibwiye ko aduhimye, bakanaduca amafaranga y’umurengera.

Ati “Mu gihe amahanga yibwiye ko aduhimye akaduca amafaranga y’umurengera mu rwego rwo kuduhima ngo twinanirwe, dukeneye kubereka ko dushoboye kandi ko n’ayo mafaranga tuzayishyura atavuye mu yo batugenera. Ni cyo kwigira bivuze.”

Anne Marie Kantengwa, Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Hotel Chez Lando, yavuze ko byaba ari ubugwari, gutererana no kudaha agaciro abasirikare bakuye benshi ahakomeye, kuko muri iriya myaka (mu gihe cya jenoside), abantu benshi batiyumvishaga amaherezo y’ubuzima bwabo.

Ati “Kuba bamwe tukiriho, no kuba dufite uyu mutekano, ntitwabona ikiguzi dutanga ngo duhe agaciro ababitugejejeho.” Mu izina rya Hotel Chez lando, Madamu Kantengwa yahise atanga amafaranga y’u Rwanda 5,000,000 nk’umusanzu w’iyo hoteli mu kigega “ISHEMA RYACU”.

Gasamagera Benjamin, Perezida w’inama y’ubutegetsi ya PSF

Abandi bacuruzi barimo Mpundu Faustin wabimburiye abandi atanga miliyoni 10, Eugene Nyagahene, Rusirare Jacques, Kalisa Alfred, Peter Rwambara (BRD), Gatera Egide, Christine Murebwayire, Rugerinyange Laurent, Emmanuel Dusenge n’abandi tutarondoye (bose hamwe ni 36) bakusanyije miliyoni 120 n’ibihumbi 600 (120.600.000) nk’umusanzu w’ikubitiro mu kigega “ISHEMA RYACU”, ayatanzwe akaba angana na 12% y’akenewe.

Abitabiriye icyo gikorwa cyo gufungura icyo kigega bihaye inshingano yo kurushaho kumenyekanisha icyo gikorwa kuri bagenzi babo b’abacuruzi ndetse n’abandi banyarwanda ngo batange umusanzu wabo mu gihe cya bugufi.

Gasamagera yakomeje avuga ko na nyuma yo kurekura Karake ikigega kizakomeza kuko urugamba rwo kurwana ku “Ishema ry’Umunyarwanda rugihari”.

Iki kigega cyari cyabanje guhabwa izina “Agaciro Kacu Campaign” ariko nyuma yo kungurana ibitekerezo, cyaje gukorerwa ubugororangingo ndetse rijyanishwa n’ibisobanuro, maze gihabwa irindi “Ishema ryacu”.

Lt.Gen Karenzi Karake yarekuwe asabwe ingwate n’Urukiko rwa Westminster (Westminster Magistrates’ Court) kuwa Kane, tariki ya 25 Kamena 2015, akaba yarashyiriweho n’andi mabwiriza arimo kuba atemerewe gusohoka mu Bwongereza, ari na yo mpamvu yategetswe kujya yitaba Polisi igihe imukenereye cyose.

Urukiko rwanategetse kandi ko yamenyekanisha aho acumbika, ku buryo igihe cyose bibaye ngombwa Polisi yakwinjira mu cyumba cye nta mananiza, Ambasade y’u Rwanda i London ikaba yarahisemo ko acumbika mu cyicaro cyayo, aho kujya ahandi muri uwo Mujyi.

Mu kiganiro cyihariye Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yagiranye na IGIHE mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko Lt. Gen Karenzi ameze neza, kandi ko kwishyura amafaranga urukiko rwasabye kugira ngo arekurwe by’agateganyo, ari igikorwa kigaragaza ugushyira hamwe kw’Abanyarwanda.

NTWALI John Willims

Placide KayitareAFRICAPOLITICSKu gitekerezo cy’Urugaga nyarwanda rw’abikorera PSF, ku ikubitiro bamwe mu bacuruzi barugize bakusanyije miliyoni 120,600,000 mu kigega “ISHEMA RYACU” cyashyiriweho gukusanya ingwate yo gutanga ngo Lt.Gen Karenzi Karake arekurwe n’Urukiko rwo mu Bwongereza. Iki kigega cyatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kamena 2015, Urugaga rw’abikorera rwagitangije...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE