557293-sgbankerryUyu munsi  i New York ku cyicaro cy’umuryango w’abibumbye (ONU), hateraniye inama y’akanama ka ONU gashinzwe amahoro ku isi, hakaba hagombaga kwigwa ku bibazo by’akarere k’ibiyaga bigari by’Afrika, cyane cyane ku kibazo cy’intambara iri kubera mu burasirazuba bwa RD Congo (RDC).

Mu gihe i New York amahanga asaba u Rwanda guhagarika gufasha M23, FARDC yo yigaruriye Rumangabo. dans Ububanyi n'amahanga john-kelly

Mu gutangiza iyi nama, John Kerry, umunyamabanga wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika (USA) ushinzwe ububanyi n’amahanga, akaba ari nawe wari umuyobozi w’iyi nama, yibukije ko we ku giti cye ndetse na perezida Obama, bahangayikishijwe n’imibabaro abaturage bo mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika bahura nayo. Yongeye ho ko Leta Zunze ubumwe z’Amerika zishyigikiye byimazeyo amasezerano yo kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari yasinyiwe i Addis Abeba muri Ethiopia tariki 24 gashyantare, 2013 (Accord cadre d’Addis Abeba).

John Kerry yakomeje agira ati «  abashyize umukono kuri aya masezerano bagomba kuyubahiriza nta shiti kandi vuba. Bagomba guhagarika gufasha imitwe yitwaje intwaro irwanira mu burasirazuba bwa RDC. Tugomba  guca umuco wo kudahana ». Yakomeje avuga ko USA yihanangiriza ibihugu byasinye amasezerano y’i Addis Abeba bitubahiriza ubusugire bw’imipaka ya RDC, Yongeye gusaba yivuye inyuma ibyo bihugu guhagarika gufasha imitwe yitwaje intwaro, no guhana abantu bose bahohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Uhagarariye ubufaransa, Pascal Canfin, nawe yabaye nk’uwunga mu rya John kerry, asaba ko imfashanyo yose kuri M23 igomba guhagarara rugikubita, kandi ko umutwe wo gutabara wa ONU wagombye guhita utangira akazi. Yashoje avuga ko iyi nama iziye igihe cyiza, ko umuryango mpuzamahanga ubu ufite inshingano zo gutsinda, Yagize ati «  Ntabwo tugomba kongera kunanirwa gufasha abanyekongo ».

Tanzaniya nayo ntiyatezutse ku ntego, kubera ko uwari ayihagarariye, yavuze ko, ibibazo by’umutekano muke bidashira mu karere k’ibiyaga bigari, bizarangira ari uko ibyavuzwe na Perezida Kikwete bishyizwe mu bikorwa. Ni ukuvuga ko ibiganiro byo mu rwego rwa politiki ari wo muti. Yakomeje avuga ko hagomba kubaho imishyikirano hagati y’ibihugu n’imitwe yitwaje intwaro irwanya leta zabyo. Yashoje avuga ko Tanzaniya itazatezuka kuri iki gitekerezo, kabone niyo hagira uyikangisha imbaraga cyangwa kuyisebya hirya no hino mu mahanga.

Uhagarariye SADC nawe ntiyabiciye ku ruhande. yavuze ko SADC yiteguye kurwanya M23 itizigamye kandi yasabye ko na MONUSCO yabibafashamo ku buryo bugaragara. Nubwo bwose intambara ari kimwe mu bisubizo SADC ishyize imbere, ibona ko umuti urambye ari uko ikibazo cyakemurwa mu nzira y’imishyikirano.

raymond-tchibanda-ministre-wububanyi-namahanga-wa-congo dans Ububanyi n'amahanga

Raymond Tshimanda, Ministre w’ububanyi n’amahanga wa RDC

Muri rusange abafashe amagambo bose bahurije ku kintu kimwe. Bose bamaganye intambara yongeye kuburwa na M23 muri uku kwezi kwa Nyakanga, kandi basaba ko habaho gushaka umuti w’iki kibazo ku buryo burambye. Ntabwo ariko ibihugu byose byavugaga bishize amanga ku buryo bumwe. Nk’Uburundi na Congo Brazzaville byagaragaye ko banze gukoma rutenderi, kubera umubano wihariye abayobozi b’ibi bihugu bafitanye n’u Rwanda. Louise Mushikiwabo wari uhagarariye u Rwanda nawe yavuze ubona ko atiyizeye cyane, kubera ko abamubanjirije basaga naho ari igihugu cye baregaga, kandi bakaba babivuganaga ubukana. Yagerageje kuvuga ibyiza akeka ko u Rwanda rwaba rwarakoze ku byerekeye Congo; nko kuba u Rwanda rufite ubushake mu gushakira amahoro Congo.

Yasabye ko Umuryango w’abibumbye ugira icyo uvuga ku ngabo za M23 zigera ku magana zahungiye imirwano mu Rwanda, avuga ko u Rwanda rucumbikiye impunzi z’abanyecongo zigera ku 7 000, zahunze intambara muri Congo mu myaka 13 ishize, avuga ko u Rwanda rwafashije umuryango mpuzamahanga mu gushyikiriza Gen Bosco Ntaganda ubutabera bwamushakaga ubwo yahungiraga mu Rwanda.

Mu gihe ariko i New York bari mu nama, muri Kivu y’amajyaruguru ho ingabo za Congo, FARDC ntizari zicaye ubusa. Ku manywa habaye imirwano idakaze cyane yo kwigarurira ku buryo budasubirwaho ikigo cya Rumangabo, cyari icyicaro cya M23. Amakuru yageze ku Ikaze Iwacu kuri uyu mugoroba aravuga ko ingabo nyinshi za M23 zashwiragiye mu giturage, aho ziri kugenda zijugunya imbunda n’imyenda ya gisirikari, kugira ngo ziyoberanye.  Ikigaragara ubu Nuko umuryango mpuzamahanga uri inyuma ya Congo, ishobora mu minsi mike kugarura Bunagana, maze ikisubiza ubutaka bwayo bwose, FPR yari yarigaruriye ku ngufu. Ahasigaye n’ugutegereza imyanzuro y’inama ya ONU n’igitero simuziga cya FARDC i Bunagana!

Inkuru: Ikaze