MTN Rwanda ngo iri kwiga ku bihano yahawe na RURA

Sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda yatangaje ko iri kwiga ku butumwa yohererejwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) bwo kuyimenyesha ko iciwe amande ya miliyari zisaga zirindwi kubera kutubahiriza amabwiriza.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo hagaragaye itangazo rya RURA rivuga ko MTN Rwanda iciwe amande ya miliyari zirindwi na miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, kubera kurenga ku mabwiriza, amakuru ajyanye n’ikoranabuhanga ikayabika hanze y’igihugu kandi bitemewe.

RURA yavuze ko yagiye igirana ibiganiro na MTN Rwanda kuri iki kibazo ariko iyo sosiyete ntigire icyo ikosora.

Mu itangazo yashyize hanze, MTN Rwanda yavuze ko yabonye ubwo butumwa bwa RURA buyimenyesha ko yaciwe amande kandi ngo iri kubwigaho.

Yagize iti “MTN Rwanda yakiriye ubutumwa bw’amande angana na miliyoni 8.5 z’amadolari . Amande ajyanye no kutubahiriza amabwiriza yatanzwe na RURA abuza MTN Rwanda guhuriza hamwe ikoranabuhanga ryaryo na MTN yo mu majyepfo ndetse no mu Burasirazuba.”

MTN yavuze ko irakomeza kwiga kuri icyo kibazo kandi igakomeza gukorana na RURA.

Yakomeje igira iti “MTN yari amezi 24 ikorana na RURA kuri iki kibazo.MTN Rwanda iri gusuzuma ubu butumwa yahawe kandi izakomeza gukora na RURA kuri iki kibazo.”

RURA kuri uyu wa Gatatu yatangarije Radiyo Ijwi ry’Amerika ko izagenzura ko MTN Rwanda yishyura ayo mande kaba ntibigire ingaruka ku bakiriya.

Kuba amakuru ya MTN Rwanda yaba abitse mu kindi gihugu, bishobora guteza ikibazo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Kuba iyo sosiyete ifite abakiriya basaga miliyoni eshatu, amakuru yayo akabikwa hanze biragoye kwizera umutekano w’ayo ari nayo mpamvu bishoboka ko RURA yayisabye kuza kuyabika mu Rwanda

Related Posts

Nzapfa nzakira simbizi: “Abanyarwanda batuye muri Canada.”

Nzapfa nzakira simbizi: “Abanyarwanda batuye muri Canada.”

Ingabo za RDF ziri muri MINUSCA zirashinjwa gufata ku ngufu muri Central Africa Republic.

Ingabo za RDF ziri muri MINUSCA zirashinjwa gufata ku ngufu muri Central Africa Republic.

NGO muri Brazaville zirasaba ko Ambassador w’u Rwanda muri Brazaville yirukanwa – “rfi Afrique.”

NGO muri Brazaville zirasaba ko Ambassador w’u Rwanda muri Brazaville yirukanwa – “rfi Afrique.”

Sorry, comments are closed for this post