Mpatsibihugu ashyigikiye amakimbirane hagati ya Kagame na Museveni
“Divide and rule “… U Rwanda rugisinya amasezerano na Uganda bwaracyeye ruti ni babanze bafungure abanyarwanda bafungiye Uganda niho tuzemera gukurikiza ayo masezerano ; Uganda nayo iti ibyo na byo ? Iba ifunze imbuga zitangaza amakuru ibihuha n isebanya biba byanogejwe n’ intiti zaminuje mu itangaza makuru ry’ u rwango ,itangaza bihuha biteranya , iterabwoba n’ isebanya . Ababibonye bati “ Aha ! n’ aho ndetse Muzehe Museveni yari yihanganye !” Abandi nanone bati “ ya nkuru ya Virunga Post igombe kuba yarakoze ishyano mugihugu cy ‘abaturanyi ”.
Hari ashize iminsi micye na Rutwitsi Rushyashya yarihanganye idatinyuka kwandika za nkuru z’ urukoza soni ariko ntibyatinze kuko yahise yirekura ikandika kuri ayo masezerano “ y’ urwenya” nyuma y’ aho Perezida Kagame aviriye mu inama yamuhuje na bamwe mu bavuga rikijyana mu mitegekere y’ iyi isi.
Ikigaragara ni uko mpatsibihugu amushyigikiye mu ikubagana itera kavuyo akorera mugenzi we wa Uganda.
Mpatsibihugu ashyigikiye ipiganwa hagati y’ aba bagabo babiri bamuhaye amaboko . Kuva imari ya Congo isigaye irinzwe bikomeye n’ abazi agaciro kayo , mpatsibihugu ashobora kuba yarabonye igihombo mugukoresha abakozi babiri akazi kamwe !
Umwe afungura uruganda rutunganya zahabu undi ati najye narutashye !
Umwe ari nijye gitangaza kuko mugihe gito nzaba narazanye umwihariko ngiye wo gutunganya “diamants “ . ibikorwa bishimisha mpatsibihugu byabaye akataraboneka kuburyo umwe ashora imari mu gutega umutego undi kugirango agaragare nk’ urusha undi ubwenge muri iyo ntambara y’ umutoni igezemo no kwohereza abasirikari gucungira umutekano peteroli mu igihugu runaka mugihe undi amutega iminsi atanatinya kumwohereza indi imitego mitindi.
Mpatsibihugu akeneye umwe muri aba ba perezida kugirango ashobore guhangana n’ ukuboko kwa China kumaze gushyira akarere kose mumufuka !
Hagati ya Museveni na Kagame ninde uzarokoka umuyaga udasanzwe ugiye kubyutsa umukungugu muri East Africa ?
Christine Muhirwa